Nyaruguru: Guhinga bakoresheje ishwagara byongereye umusaruro bibahindurira ubuzima

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Muganza, bavuga ko guhinga iki gihingwa bakoresheje ishwagara byazamuye umusaruro ndetse bihindura n’ubuzima babagaho batabasha kwigurira icyo bakeneye mu miryango yabo.

Nyirabera Seraphine ni umwe mu batuye Umurenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, akaba umuhinzi w’igihingwa cy’ibirayi. Avuga ko guhinga ibirayi akoresheje ishwagara byazamuye umusaruro yabonaga mbere ataratangira kuyikoresha.

Ati: “Ntaratangira gukoresha ishwagara mu mirima yanjye, nabonaga ibilo bitarenga 50 kuri are imwe urumva ko kuri are eshanu nahingaga ntabwo narenzaga ibilo 250, bitandukanye n’ubungubu kuko nyuma yo gutangira gukoresha ishwagara, kuri are imwe mbasha gukuraho 250 kg urumva ko kuri are eshanu nkuramo toni imwe n’ibilo 250 by’ibirayi”.

Nyirabera akomeza avuga ko uku kuvugurura ubuhinzi agatangira gukoresha ishwagara byamuhinduriye ubuzima, ku buryo abasha kugira ibindi akora abikesha guhinga ibirayi.

Ati: “Nyuma yo gutangira gukoresha ishwagara mu buhinzi bw’ibirayi nkora, byatumye mva kuri ari eshanu nahingaga nkodesha ubundi butaka bungana na hegitari eshanu, ku buryo navuye ku guhinga ibirayi ninjira mu batubuzi b’imbuto zabyo aho mbasha kwinjiza nibura miliyoni zirenga enye ku mwaka nzikuye mu birayi, kandi kubera ibirayi nabashije kugura inka ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 umwaka ushize.”

Nziza Bertile nawe ni umuhinzi w’ibirayi wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko kuba asigaye ahinga ibirayi akoresheje ishwagara, hari aho byamukuye n’aho bimugejeje.

Ati: “Nyuma yo kwitabira guhinga ibirayi nkoresheje ishwagara, hari ibyahindutse ku musaruro nabonaga ndetse n’ubuzima burahinduka, kuko  mbere kuri are 16 mfite nakuragamo umusaruro utarenga toni ebyiri z’ibirayi none ubu nkuramo toni zirenga 10.

Yomgheyeho ati: “Ubu nabashije kurihirira abana babiri amashuri yisumbuye ndetse na mukuru wabo wiga muri kaminuza mbasha ku mwishyurira amafaranga y’ishuri angana na 600 000 Frw ku mwaka,  kandi ageze mu mwaka wa gatatu urumva ko kubera kuvugurura ubuhinzi nakoraga hari aho bingejeje.”

Murwanashyaka Emmanuel umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, nawe akaba yemera ko gukoresha ishwagara mu buhinzi bw’aka Karere byatanze umusaruro uhagije ugereranyije na mbere.

Ati: “Si abahinzi bo muri Muganza gusa bazamuye umusaruro, kuko mu Karere kacu nyuma yo gukoresha ishwagara umusaruro wariyongereye, kuko nk’ubu ibirayi kuri hegitari imwe havaho umusaruro ungana na toni 26 n’ibilo magana abiri.

Mu gihe mbere tudakoresha ishwagara kuri hegitari heraga toni zitarenze 14 z’ibirayi kandi icyo gihe twakoreshaga ifumbire mvaruganda hamwe n’imborera nta shwagara irimo, bishatse kuvuga ko umusaruro kubera gukoresha ishwagara n’ifumbire y’imvaruganda hamwe n’imborera wazamutse ku kigero gishimishije.”

Akomeza avuga ko atari ku birayi gusa umusaruro wazamutse kubera gukoresha ishwagara, kuko nk’ibihingwa bindi byatoranyijwe bihingwa mu Karere nk’ibishyimbo, ibigori n’ingano nabyo umusaruro wazamutse kubera gukoresha ishwagara.

Buri mwaka hakoreshwa mu buhinzi ishwagara irenga toni ibihumbi bine (4000T), kandi ukaba usanga umuhinzi hari aho bigenda bimukura mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE