Ibihugu 19 byitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ibigo by’abikorera 700 byo mu bihugu 19 ni byo byatangiye kumirika ibikorwa byabo mu Imurikagurisha Mpuzamahanga mu Rwanda, ryatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, i Gikondo ahazwi nka Expo Ground.

Iryo murikagurisha rizaba ribaye ku nshuro ya 27 rizamara ibyumweru bitatu, aho rizasozwa tariki ya 15 Kanama 2024.

Muri icyo gihe, abamurika ibyo bakora baturuka mu Rwanda no mu mahanga, bitezweho kuzasurwa n’abantu barenga 600, 000, nkuko Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwabitangaje.

Mohamed Aly, umushoramari w’Umunyamisiri witabiriye iryo murikagurisha ku nshuro ya munani, yatangaje ko yamaze gutegura ahantu ho kumurikira (stands) 49, akazahamurika ibicuruzwa birimo amatapi, ibikoresho by’amashanyarazi, intebe n’ibiribwa bitandukanye.

Yagize ati: “Nishimiye kwitabira iyi EXPO y’uyu mwaka kuko nanyuzwe n’ukuntu abaturage baba bishimiye guhaha cyangwa gusura ibyiza birimo, baza ari benshi baje kwishimisha. Ni n’amahire, iri murikagurisha ribaye by’umwihariko Abanyarwanda bavuye mu bikorwa by’amatora byagenze neza”.

Aly yongeyeho ko abantu benshi bahitamo guhaha ibintu byinshi bimurikwa muri EXPO kuko baba bagize amahirwe yo kubibona ku giciro gito.

PSF itangaza ko abacuruzi baje kumurika bitabiriye iryo murikagurisha ry’uyu mwaka baturutse mu bihugu 19, birimo 11 byo ku mugabane w’Afurika n’ibindi 7 byo ku Mugabane w’Aziya.

Madamu Delight Forkuok, ukomoka mu gihugu cya Ghana amaze kwitabira iryo murikagurisha mpuzamahanga inshuro 27, yagaragaje ko yishimiye kuba yongeye kugaruka mu Rwanda, aho avuga ko buri gihe mu Rwanda haba hari amahirwe yorohereza ubucuruzi.

Ati: “Hashize imyaka 27 nza kumurika hano, muri icyo gihe cyose, nabonye ukuntu amahirwe y’ishoramari yiyongera. Turabona umubare munini w’abantu bitabira imurikagurisha ndetse n’abakiliya buri mwaka baraza. Turatekereza ko no muri uyu mwaka ari ko bizagenda.”

PSF yasabye Abanyarwanda kwitabira EXPO ku bwinshi kugira babashe kwigurira ubwoko butandukanye bw’ibicuruzwa birimo kuhamurikirwa kandi bihendutse. Byongeye kandi hari n’amahirwe yo kuba bahura n’abashomari baturutse mu bihugu bitandukanye ku buryo bashobora kugirana inama mu kwagura ubucuruzi bwabo.

Umuvugizi wa PSF, Walter Hunde, yavuze ko ibiciro byo kwinjira muri Expo ari amafaranga 500 y’u Rwanda ku bana, mu gihe abakuru bishyura 1 000, bikaba byagabanyijwe mu korohereza Abanyarwanda bose ngo babone uko bitabira iryo murikagurisha Mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ndashishikariza Abanyarwanda muri rusange kwitabira iri yagize ati: “Ndashishikariza Abanyarwanda muri rusange kwitabira iri murikagurisha, kugira ngo bihahire ibicuruzwa bakunda. Aya ni amahirwe meza kandi y’imbonekarimwe, ku Banyarwanda bashaka guhaha. Ni umwanya mwiza kandi ku bacuruzi bo mu Rwanda, wo kugirana umubano n’abandi bacuruzi bo mu mahanga.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE