Ambasaderi Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bénin

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ambasaderi Mbabazi Rosemary yashyikirije Perezida wa Bénin, Patrice Talon, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu ku wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024.

Ibiro bya Perezidansi ya Bénin bibinyujije ku rukuta rwa X, byatangaje ko Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Mbabazi Rosemary ufite icyicaro muri Ghana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’inzego za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ukaba wabereye muri Marina.

Kugeza mu 2023 muri Bénin habarizwaga Abanyarwanda 200 mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’iki gihugu aho harimo n’abahawe imyanya ikomeye mu buyobozi.

Urugero ni nka Nyamulinda Pascal wayoboye Umujyi wa Kigali n’Ikigo gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA), yashyizwe ku buyobozi bukuru bw’Ikigo gishizwe Indangamuntu (ANIP) muri icyo gihugu naho Richard Dada akaba ari mu kigo gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka.

Muri Mata umwaka ushize 2023, Bénin n’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano, guteza imbere ubucuruzi n’ibindi.

Igazeti ya Leta yasohotse ku wa 2 Kanama 2023, igaragaza itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika ya Bénin yo kuvanaho gusoresha Kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro n’ikumira ry’inyerezwa ry’umusoro no kutishyura umusoro, yashyiriweho umukono i Cotonou muri Bénin, ku wa 15 Mata 2023.

Ni amasezerano impande zombi zavuze ko agamije kuvugurura no guteza imbere imikoranire mu rwego rw’ubukungu ku bihugu byombi ndetse n’abaturage babyo bakazabyungukiramo.

U Rwanda na Bénin bisanganywe umubano mu ngeri zirimo Ikoranabuhanga, Ubucuruzi, ibijyanye no kwita ku butaka n’ibindi. Byombi kandi byakuyeho Viza mu koroshya imigenderanire. Bifitanye kandi amasezerano agamije kubyaza umusaruro ibijyanye n’imbaho n’amabuye azwi nka granite akorwamo amakalo.

U Rwanda na Bénin ni ibihugu bifitanye umubano mwiza. Mu 2017, byasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi y’indege ihuriweho igomba kugira icyicaro i Cotonou.

U Rwanda ruzaba rufite imigabane ingana na 49% muri Bénin Airlines mu gihe Bénin yo izaba ifite imigabane ingana na 51%.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE