Shampiyona y’icyiciro cya mbere igeze ku munsi wa 25

  • Imvaho Nshya
  • Mata 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Taliki 29-04-2022

Marines FC-Musanze FC (Rubavu-15h00)
AS Kigali-Gasogi United (Nyamirambo-15h00)
Bugesera-Espoir FC (Nyamata-15h00)

Taliki 30-04-2022

Gicumbi FC-Etincelles FC (Gicumbi-15h00)
Mukura-Gorilla FC (Kamena-15h00)
Police FC vs Rayon Sports (Nyamirambo-15h00)

Taliki 01-05-2022

APR FC-Etoile de l’Est FC (Nyamirambo-15h00)

Taliki 02-05-2022

Rutsiro FC-Kiyovu (Rubavu-15h00)

Mu mpera z’iki cyumweru, taliki 29 Mata kugeza 02 Gicurasi 2022 hateganyijwe imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo  aho igeze ku munsi wa 25.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Mata 2022, ikipe ya Marines FC yatsinzwe umukino w’umunsi wa 24 na APR FC  irakina Musanze FC yo yitwaye neza igatsinda Gicumbi FC. Umukino urabera kuri Sitade Umuganda  i Rubavu (15h00).

Ikipe ya AS Kigali yatsinzwe umukino uheruka na Rayon Sports  irakira Gasogi United na yo yatsinzwe na Gorilla FC.  Aya makipe aheruka no guhura mu mukino ubanza wa ¼ mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2022 aho AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0. Umukino wa AS Kigali na Gasogi United urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00).

Undi mukino uteganyijwe, ikipe ya Bugesera FC yatsindiye Etoile de l’Est FC i Ngoma  irakira Espoir FC na yo yitwaye neza mu mukino uheruka itsinda Rutsiro FC.  Umukino urabera kuri Sitade ya Bugesera (15h00).

Imikino y’umunsi wa 25 izakomeza taliki 30 Mata 2022 aho Gicumbi FC izakira Etincelles FC i Gicumbi (15h00), Mukura yakire Gorilla FC kuri Sitade Kamena (15h00) naho Police FC yakire Rayon Sports  kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00).

Taliki 01 Gicurasi 2022, ikipe ya APR FC izakina na Etoile de l’Est FC. Uyu mukino uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo (15h00),

Umukino uzasoza  iy’umunsi wa 25 uzahuza Rutsiro FC na Kiyovu kuri Sitade Umuganda i Rubavu (15h00), taliki 02 Gicurasi 2022.

 Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 25

Muri aba harimo Haruna Niyonzima (AS Kigali), Muhinda Bryan (Bugesera FC), Agblevor Peter, Niyonzima Eric, Nwosu Chukwudi Samuel, Twagirayezu Fabien (Etoile de l’Est FC), Bugingo Hakim (Gasogi United), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Byukusenge Michel (Gorilla FC), Nkundimana Fabio (Musanze FC), Mussa Omar (Police FC), Mutatu Mbendi Manace (Rayon Sports) na Hatangimana Eric (Rutsiro).

Mbere y’imikino y’umunsi wa 25, APR FC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 54, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 53, ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 41, ku mwanya wa 4 hari Mukura n’amanota 38, ikurikiwe na AS Kigali (37), Police FC (35), Musanze FC (35), Espoir FC (33), Marines FC (29), Bugesera FC (26), Gasogi United (26), Etincelles FC (25), Gorilla FC (24), Rutsiro FC (24), Etoile de l’Est FC (20) naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa16 n’amanota 16.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE