Ubuhamya bwa Mukarugwiza winjiye mu gisirikare cya Habyarimana muri 1992

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mukarugwiza Epiphanie avuka mu yahoze ari Komini Ngoma ubu ni mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ubu atuye ku Cyasemakamba mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Afite imyaka isaga 50 y’amavuko, yinjiye mu gisirikare cya Leta ya Habyarimana Juvenal mu 1992, ubwo yari arangije amashuri ajyanye n’ubuzima (Ecole auxillière de Sante) ahitwa i Ngarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mukarugwiza wahoze mu mutwe wa FDLR ahamya ko imiyoborere y’u Rwanda yimakaza kubanisha neza Abanyarwanda biri mu byatumye afata icyemezo cyo gucika bagenzi be akava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akagaruka mu Rwanda.

Mukarugwiza kandi ashima imiyoborere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko ari yo yatumye bava mu mashyamba bakaza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Urwababyaye.

Avuga ati: “Rwose iyo ndebye ukuntu Muzehe yadukuye mu mashyamba, umuntu utareba ibyo Muzehe yakoze uwo muntu mu mutwe we niba huzuye cyangwa hatuzuye ntabwo mbizi, sinzi uko ameze sinzi n’uwo ari we.

Umutekano ni wose, amahoro ni yose njyewe ndanamwemera, naraje anyihera mituweli nta n’ikibazo na kimwe mfite, aramvuza.”

Avuga ku buzima bwe bwo kwinjira mu gisirikare yagize ati: “Njyewe maze kwiga ibijyanye n’ubuzima narebye abandi bakobwa bambaye neza mu mpuzangano ya gisirikare ndavuga nti iby’ishuri ndabiretse, twigaga i Ngarama mpita nigira mu gisirikare mu 1992.

Nyuma yaho twari tugeze nko hagati 1993, 1994 byarangiye nyine duhunze, duhungira Congo.”

Akirangiza kwiga imyitozo ya Gisirikare Mukarugwiza yagumye i Gako kugeza igihe umugambi wa Jenoside washyirwaga mu bikorwa n’ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Agira ati: “Jenoside iba nabaga i Gako. Mpunga twahungiye i Kabgayi, imirwano irahabera imaze kuhabera twagiye ari nijoro turambuka tujya mu Bigogwe, tugeze mu Bigogwe naho twahamaze ibyumweru nka bitatu.

Twabaga mu mashuri ya Nyemeramihigo iruhande rwa Rubavu ariko twahise twambuka ubwo, ntabwo twigeze twambukana imodoka cyangwa ikindi kintu.”

Nyuma yo gutsindwa bikomeye n’ingabo z’Inkotanyi mu rugamba rwabereye i Kabgayi, Mukarugwiza ni umwe mu bihutiye kwikuramo imyenda ya gisirikare y’ingabo zatsinzwe, yambara isanzwe ahitamo guhungana n’abaturage bisanzwe.

Akomeza agira ati: “Mu mirwano yabereye i Kabgayi yahabaye twebwe duhari, hari imodoka yarimo abagore b’abasirikare n’abana b’abasirikare twahise twambuka n’impunzi ariko iyo myenda ntabwo bigeze bayambukana.

N’uwayambukanye akayigeza kuri Goma ntabwo yayirenganaga ku mupaka kuko bahitaga bayimukuramo. Njyewe imyenda nayikuriyemo i Kabgayi.”

Bavuye mu Rwanda bagera mu cyahoze ari Zaïre batangira ubuzima bw’amashyamba.

Ati: “Tumaze kugera mu mashyamba urumva nta buzima bwari buhari buri wese yagendaga ahunga n’undi ahunga akiza amagara ye, twari twabaye nka rwa rukwavu kandi twiruka tutazi n’ibitwirukankanye, ni uko twagendaga.

Hari benshi bagendaga bazi icyo bahunga hari n’abandi benshi bagiye batazi ibyo barimo guhunga.”

Mu myaka isaga itatu bamaze mu mashyamba ya Congo ngo ubuzima bwari bushaririye kuri bo.

Ati: “Ubuzima twarimo twari dufite bwari buteye ubwoba, ukamara nk’iminsi ibiri, itatu cyangwa ine utararya, ubuzima ntabwo.

Twagendaga dutunzwe n’imbuto zo mu ishyamba; udusheke ni uko twiberagaho kuko ntaho twari bukure ibiryo.

Twari tumeze nk’impyisi turyama mu masenga iyo mu mashyamba, tutarabasha gusohokamo.”

Mu 1998 babonye ubutabazi ku bashakaga gutaha bigobotora ingoyi y’abari barabagize ingaruzwamuheto n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo bohererezwaga indege i Kisangani.

Agira ati: “Tumaze kugera ahongaho bazanye izo modoka ngo zitujyane ku kibuga cy’indege, nabwiye abo twari turi kumwe ngo baze dutahe nti cyangwa murashaka kongera gukora ibilometero 800?

Aha i Kisangani ihurizo ryabaye iryo gucyura abatarashakaga gutaha bitewe no kwikekaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe bagiye bihisha banga gutaha, ubwo abo ni ba bandi bazi ko basize bakoze Jenoside ari nayo mpamvu nababwiye ko bagenderaga mu nzirakarengane.

Hari abandi bagiye bihisha mu bwiherero banga gutaha, urumva umunyacyaha yiruka ntakimwirukankanye, impamvu banze gutahana n’abandi, ni uko bari bazi ibyo basize bakoze mu Rwanda kuko n’ubundi bahise babashyiraho uburinzi bukomeye cyane ko bagomba kubamenya, bageze ku kibuga Abasirikare baraje bahita babafata.”

Nyuma y’amahoro n’umutekano babonye bakigera mu Rwanda n’ubu bigihari, abiheraho atanga ubutumwa ku bananiwe gufata umwanzuro wo gutahuka.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE