Minisitiri Dr Mujawamariya yirukanywe ku mirimo ye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Hashingiwe ku biteganywa n’amategeko, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane mu masaha ya mugitondo tariki ya 25 Nyakanga 2024, ibyo biro ntabwo byagaragaje icyo yirukaniwe. Icyakora byatangaje ko hari ibyo agomba gusobanura.

Minisitiri Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yari aherutse kugirwa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, avuye ku kuba Minisitiri w’Ibidukikije.

Yakoze kandi imirimo itandukanye muri Leta aho yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma yabaye Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yanabaye Umuyobozi w’iyahoze ari Kaminuza y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, KIST, aba na Ambasaderi mu Burusiya n’ibindi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE