Abanyarwenya Teacher Mpamire na Dr Hilary Okello bageze i Kigali

Abanyarwenya Dr Hilary Okello na Teacher Mpamire bamaze kubaka izina rikomeye muri urwo ruhando mu gihugu cya Uganda, bageze i Kigali aho baje kwifatanya n’urubyiruko rw’abanyarwenya rwo mu itsinda rya Gen-z Comedy kwishimira intsinzi y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Ni mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki 25 Nyakanga 2024 gisanzwe gitegurwa n’umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci wanashinze Gen-z Comedy nk’urubuga ruzamukiramo abanyarwenya bakiri bato, runamaze kuzamukiramo benshi mu banyarwenya bamenyekanye mu Rwanda.
Muri icyo gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali kwinjira bizaba ari kuva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000).
Uretse aba banyarwenya bo mu gihugu cya Uganda, abandi banyarwenya bazagaragara muri icyo gitaramo, harimo n’abandi bo mu Rwanda by’umwihariko abo muri Gen-Z Comedy barimo Pirate, Muhinde, Dudu ndetse na Ambasaderi w’abakonsomateri.
Iki gitaramo ni icyahariwe kwishimira intsinzi ya Perezida Kagame watsinze amatora n’amajwi 99.18% mu matora yabaye ku ya 14 na 15 Nyakanga 2024.
Si ubwa mbere aba banyarwenya bagiye gutaramira mu Rwanda kuko Dr Hilary Okello yaherukaga gutaramira i Kigali tariki 21 Werurwe 2024, mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-Z Comedy byari bimaze bitangiye, mu gihe Teacher Mpamire yaherukaga tariki 9 Werurwe 2023.




