Rayon Sports WFC yamenye itsinda ryayo muri CAF Women Champions League

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Tombola yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Amakipe yitwaye neza iwayo muri Afurika mu Bari n’Abategarugori yasize Rayon Sports yisanze mu Itsinda A hamwe na Warrior Queens, Commercial Bank of Ethiopia, Kenya Police Bullets FC na Yei Joint FC.  

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nyakanga 2024, ni bwo gahunda y’uburyo amatsinda agabanyije ku makipe yo mu Karere yatangajwe muri Tombala yabereye mu Misiri ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.

Itsinda rya Mbere ririmo Warrior Queens yo muri Zanzibar, Commercial Bank of Ethiopia yo muri Ethiopia, Kenya Police Bullets FC yo muri Kenya, Yei Joint FC yo muri Sudani y’Epfo na Rayon Sports yo mu Rwanda.  

Naho itsinda rya Kabiri harimo amakipe nka Simba Queens yo muri Tanzania, PVP Buyenzi yo mu Burundi, Kawempe Muslim Ladies yo muri Uganda na FAD Djibouti yo muri Djibouti.

Ikipe izasoza iri ku mwanya wa mbere (Zonal Winners) ni yo izitabira Imikino ya Champions League nyirizina (TOTAL Energies CAF Women’s Champions League).

Mu kwitegura kuzahangana, iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru yaguze Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline ndetse inaha yongerera amasezerano y’imyaka ibiri Uwase Andersène na Mukantaganira Josélyne bakina mu bwugari.

Iyi kipe kandi izakina umukino wa gicuti ku Munsi w’Igikundiro tariki 3 Kanama 2024 na Kawempe Muslim Ladies yegukanye igikombe cya shampiyona muri Uganda.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 24, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE