Munyakazi yavuye imuzi isano y’Abikorera na Politiki

Umunyemari ukora ibijyanye n’ubwubatsi bw’imihanda ndetse akaba azwi cyane nk’umusesenguzi ku ngingo zitandukanye zirimo na Politiki Sadate Munyakazi, yagaragaje isano iri hagati y’Abikorera na Politiki.
Yavuze ko abenshi babona Abikorera nk’abakwiye kubara amafaranga gusa ariko ngo ntibabatekereze nk’abantu bashobora kugira uruhare mu bibakorerwa.
Munyakazi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, mu kiganiro ‘Zinduka’ gitambuka kuri Radio Dix.
Ushobora kutaba umunyamwuga muri Politiki cyangwa ngo ushinge ishyaka ariko ngo ntibyabuza uwikorera gukurikirana imibereho, imiyoborere, imitekerereze n’iterambere ry’igihugu.
Ati: “Abikorera rero ahantu duhurira na Politiki icya mbere ni uko turi abenegihugu icya Kabiri tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ntabwo wagira uruhare mu iterambere ry’igihugu utazi imiyoborere yacyo, utazi icyekerezo cy’igihugu, utazi amategeko y’igihugu, utagira n’uruhare mu gutoresha cyangwa mu gutora abazayobora cya gihugu.”
Munyakazi yavuze ko umuntu wese by’umwihariko uwikorera aba agomba kugira uruhare mu gushyiraho uzamuyobora kugira ngo amugeze ku iterambere.
Avuga ko Abikorera bagomba kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ndetse no gushyiraho umuyobozi uzakomeza gushyiraho rya terambere.
Agira ati: “Ushobora gutora umuntu ejo ugasanga ibyo mwakoraga, ubucuruzi mwakoraga, amahirwe yari ahari birasenyutse kandi mwari mufite ububasha cyangwa uburenganzira bwo gushyiraho ubuyobozi buzakomeza guteza imbere igihugu.”
Yavuze ko nyuma yo kurwana intamba yo kugarura ubumwe mu banyarwanda, hakurikiyeho urugamba rwo gutera imbere ari na yo Abikorera n’Abanyarwanda muri rusange barimo kurwana.
Akomeza agira ati: “Iyo ntamabara yo gutera imbere, nta na hamwe ku Isi ikorwa na Leta gusa ahubwo ikorwa na Leta ishyiraho imirongo migari, ishyiraho amategeko meza, ishyiraho uburenganzira kuri bose ariko abayirwana ni twebwe Abikorera.”
Umunyemari Sadate Munyakazi yavuze ko mu kinyejana cya 18 (Siècle de Lumière) aribwo havutse Abikorera ari nabo bafashije Uburayi mubona ubu gutera imbere.
Iryo terambere rishingira cyane ku rwego rw’Abikorera. Umukozi wa Leta afite uruhare rwe mu guteza imbere igihugu ariko mu bijyanye n’ubukungu, ibyo bikorwa n’Abikorera.
Ni yo mpamvu Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, Abanyarwanda bitoreye, usanga avuga ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere.
Ati: “Iyo umaze kugira ubumwe ari nabwo twarwaniye, igihugu kikabohoka abantu bakajya hamwe ndetse na RPF yari intego yayo ya mbere, igikurikiraho ni uguteza imbere abantu.”
Munyakazi yavuze ko umuturage, Uwikorera kugeza ku bayobozi banyuranye, bose bakorera hamwe kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo ari narwo rugamba barimo.


