Nyagatare: Dr Ngirente yafunguye uruganda rw’amata y’ifu (Amafoto)

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro uruganda rutunganya amata y’ifu rwa Inyange Industries, rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare mu Cyanya cyahariwe Inganda cya Rutaraka, mu Karere ka Nyagatare.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024.
Ni uruganda rwatwaye amadolari miliyoni 54 rwatanze imirimo ihoraho ku bakozi 270, rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021.
Rufite ubushobozi bwo gutungaya mata angana na litiro ibihumbi 650 ku munsi.
Uruganda rwitezweho kwakira umukamo wo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe two mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe guhindura imibereho y’aborozi, kuko bazaba bafite aho bagemura umukamo. Ruzanakira amata aturuka mu Karere ka Gicumbi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yanyuzwe n’itangizwa ry’urwo ruganda rwitezweho kuba igisubizo kirambye ku isoko ry’umukamo w’aborozi bo mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ati “Hashingiwe ku bushobozi uru ruganda rufite bwo gutunganya no kubika neza litiro z’amata 650.000 ku munsi, turishimira ko bizagira uruhare mu kubonera isoko umukamo w’amata.”
Yasabye aborozi kongera umukamo kugira ngo bihaze ndetse basagurire abandi, binyuze mu kwita ku matungo no korora neza.
Yakomeje agira ati: “Muri urwo rwego twongeye gusaba aborozi, korora neza, inka zigatanga umukamo utubutse, kugira ngo uru ruganda ruzabone amata ahagije rutunganya.”
Yanakomoje ku ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata, kubaka ubushobozi bw’aborozi mu kongerera agaciro amata no kurushaho gutunganya neza ibiyakomokaho, korohereza aborozi kubona amazi, gufasha amakoperative kubona amakusanyirizo y’amata no koroshya ubwishingizi bw’amatungo.
Yagaragaje ko no kuba igiciro cy’amata giheruka kwiyongera biri mu mugambi wa Leta wo kudatuma “umworozi yakora ahomba.” Ati: “Ahubwo nka Leta twumva umworozi yakora yunguka kugira ngo yiteze imbere, ateze imbere n’Igihugu. Nkaba rero ngira ngo mwebwe borozi bacu, b’u Rwanda, nongere mbashimire byimazeyo akazi murimo gukora, mbasaba gukora birenzeho kugira ngo dukire birenzeho.”
Mu Karere ka Nyagatare uru ruganda rwubatswemo mu myaka 7 ishize, umukamo wavuye kuri litiro miliyoni zisaga 4 ugera kuri litiro miliyoni 12 ku mwaka, ni mu gihe mu gihugu hose umukamo wavuye kuri miliyoni 776 ugera kuri miliyari 1 600.
Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inka zisaga ibihumbi 500, zitanga umukamo w’amata urenga litiro ibihumbi 320.
Mu Rwanda muri rusange habarurwa inka zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 600.
Uru ruganda rw’amata rwafunguwe rufite ikoranabuhanga rigezweho ryaba mu bikorwa bitandukanye no mu gutunganya amata, ariko no mu bwirinzi bw’ibiza byakomoka ku mashanyarazi.
Inyange Industries Ltd yatangiye urugendo rwo gutunganya ibinyobwa bidasembuye birimo amazi, jus n’ibikomoka ku mata mu 1997.
Uru ruganda rufite ishoramari ry’agera kuri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, rwinjiza asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu bukungu bw’Igihugu buri mwaka.





