Bwa mbere 203 bize ubuforomo mu yisumbuye batangiye gukora ikizamini cya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri uyu mwaka w’amashuri 2023/2024, mu gukora ibizamini bya Leta ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ufite umwihariko w’uko harimo 203 bize amasomo y’ubuvuzi (ubuforomo), bwa mbere batangiye gukora ibizamini byanditse.
Byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta ku banyeshuri 235 642 bo mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange (O’Level) n’abarangije mu mashami atandukanye (A’Level).
Ku rwego rw’Igihugu ibyo bizamini byatangirijwe ku Ishuri rya G.S Remera Protestant.
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu yavuze ko ibizamini by’uyu mwaka bifite umwihariko ko ari bwo abize amasomo y’ubuvuzi mu mashuri yisumbuye (Abaforomo) batangira gukora ibizamini byanditse.
Yagize ati: “Uyu mwaka igishyashya dufite ni uko abanyeshuri biga ubuforomo muri gahunda yiswe (Associate Nursing Programme), ubungubu ni bwo abo banyeshuri batangira gukora ikizamini cyanditse.”
Minisitiri Twagirayezu yavuze ko aba banyeshuri bize ubuvuzi (abaforomo) mu mashuri yisumbuye, gukora ikizamini kwabo byitezweho kuzamenya uko imitangire y’amasomo ihagaze, bityo hakagira ibinozwa kurushaho.
Yagize ati: “Ni gahunda itangira abanyeshuri barangije kwiga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Ni gahunda rero yitezweho byinshi, mu kureba niba gahunda yarateguwe neza, kuko tuzabirebera mu musaruro w’abanyeshuri, icyo tubona, twagiye tubakurikirana mu mashuri, ni uko ari amasomo agenda neza.”
Uwo muyobozi yavuze ko gutangira gukora ibizamini kw’abize ubuforomo bizafasha Minisiteri y’Uburezi kuyinoza mu myaka izakurikiraho.
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu yasabye abo banyeshuri kutagira ubwoba mu kizamini, kuko byateguwe n’abarimu babo kandi bagendeye ku byo bize.
Abanyeshuri batangiye ibizimini barimo abize tekiniki n’imbonezamwuga bo mu mashuri yisumbuye, muri Kamena uyu mwaka, bari bakoze ibizamini ngiro bibategurira gukora ikizamini cya Leta.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko mu cyiciro rusange cy’amashuri hakoze abanyeshuri 143 842 harimo ab’igitsina gabo 63 546 n’ab’igitsina gore 80 298 bo mu bigo by’amashuri 1 968, bakoreye kuri santeri z’ibizamini 681.
Mu mashuri yisumbuye mu mashami (icyiciro cya 2 cy’ayisumbuye), hakoze abanyeshuri 56 537 bagizwe n’ab’igitsina gabo 23, 651 ndetse n’ab’igitsina gore 32 886, bo mu bigo by’amashuri 857, bakoreye kuri santere 516.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakoze abanyeshuri 30 992, barimo ab’igitsina gabo 16 842 n’ab’igitsina gore 14 080 baturutse mu bigo by’amashuri 331, bakoreye kuri santeri z’ibizamini 201.
Mu mashuri Nderabarezi, ibizamini byakozwe n’abanyeshuri 4 068 barimo ab’igitsina gabo 1 798 n’ab’igitsina gore 2 270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.
Mu mashuri yigisha Porogaramu z’ubuganga hakoze abanyeshuri 203, barimo ab’igitsina gabo 114 n’ab’igitsina gore 89 baturuka mu bigo by’amashuri 7.

