Perezida Kagame yijeje gukemura ibibazo mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yijeje gukemura ibibazo bishobora kubangamira serivisi zitangirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Yabikomojeho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, ubwo yayoboraga umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
Ati: “Ku bibazo numvise bivugwa hano, nzakorana n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari n’Igenamigambi n’abafatanyabikorwa bacu mu kubikemura.”
Yongeyeho ati: “Ndabizeza ko nzabana namwe muri aka kazi tugomba gukora mu gihe kizaza muri iri shoramari ryiza rigiye gukorwa.”
Muri ibyo harimo ibireba Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ndetse n’ibireba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) bijyanye n’ahagiye kwagurirwa ibitaro.
Perezida Kagame yashimiye Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigira uruhare mu gutoza abaganga b’Abanyarwanda, aboneraho gushimangira ko bidakwiye kohereza abantu kwiga ubuvuzi mu mahanga hanyuma ngo n’abarwayi boherezwe kuvurirwayo.
Yashimangiye ko kohereza abantu mu mahanga ariko bagera mu Rwanda n’ubundi ugasanga abarwayi barabasimbura mu mahanga ntacyo bitanga, aboneraho kwemeza ko nta musaruro bitanga bikwiye guhinduka.
Ati: “Turashaka ko ibyo bihinduka, tukubaka ubushobozi mu gihugu cyacu ahubwo abandi bo mu Karere bakabona serivisi tubaha bari hano, mu byo twubakiye hano.”
Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byashinzwe hagati y’umwaka wa 1987 na 1991 hifashishijwe ikigega cy’Arabiya Sawudite gishinzwe iterambere (SFD).
Ni ibitaro binini byubatse kuri Hegitari 7,9. Biherereye ahantu hirengeye kandi hafite metero kare 18.000 z’ubutaka bwagabanyijwe hejuru y’amagorofa 4 n’inyubako yagutse ya metero kare 2.285 yubutaka.





