Iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye gufasha abakiri bato kumenya impano zabo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku munsi wa gatatu w’iserukiramuco rihurizwamo abahanzi batandukanye baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi (Ubumuntu Arts Festival), ubuyobozi butegura iryo serukiramuco bwatangaje ko mu byo bashyize imbere harimo gufasha abakiri bato kumenya impano zabo hakiri kare, no kugira icyerekezo cyafasha imiryango baturukamo.

Ubumuntu Arts Festival ihuriza hamwe abanyempano batandukanye bagatanga ubutumwa bwiganjemo ubw’amahoro n’urukundo mu baturage hifashishijwe imbyino, indirimbo hamwe n’imivugo, byose biba bikubiyemo ubutumwa bw’ubuzima bubi baba baranyuzemo kugira ngo barusheho gutanga inyigisho aho kugira ngo baheranwe n’amateka mabi.

Mu kiganiro yagiranye na televisiyo Rwanda ku mugoroba w’itariki 21 Nyakanga 2024, Hope Azeda watangije Mashirika ari nayo itegura Ubumuntu Arts Festival yavuze ko mu myaka icumi iri imbere bateganya gutegura umuhanzi ukiri muto ku buryo asobanukirwa impano ye.

Ati: “Mu myaka icumi aba bana bitabiriye uyu munsi bafite imyaka irindwi bazaba bafite imyaka 17, ni ukuvuga ngo araza tukamuha urubuga afite impano yo kuririmba, kubyina cyangwa se kwandika imivugo tukamuhuza n’inzobere muri uwo mwuga bikamufasha guhindura imyumvire, akibaza ati ese ndashaka kuba umuririmbyi cyangwa se nkore ibindi.”

[…] Ni ukuvuga ngo mu myaka 10 tuzaba dufite abahanzi tutarabonaho bafite ubwenge, bafite icyerekezo, bareba kure bakavuga bati reka iyi ndirimbo nkoze uyu munsi igire icyo imarira Igihugu ndimo n’iyo nagenda yo izahagume, ariko ibe urubuto rw’amahoro, urukundo n’ubumwe.”

Akomeza avuga ko mu myaka icumi ishize batangira nta ntego bari bafite ihambaye, ariko bifuzaga ko Isi yose yajya iteranira mu Rwanda kugira ngo ribe ishuri ry’ubumuntu aho bigira ko wabona inzira yo komora ibikomere byawe kandi bikakubera isoko yo kwigisha amahoro.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri serukiramuco, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi Sandrine Umutoni, yavuze ko bihura n’agahunda ya Leta yo guteza imbere ubuhanzi.

Yagize ati: “Ibi bihura na Politiki ya Guverinoma yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi, kandi kuri ubu twabonye icyo uru rwego rushobora gukora, muri byo harimo kwereka Isi ko igikorwa cyo kwibuka gishobora kuzamurwa ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buhanzi, twabonye abantu batari bagera mu Rwanda ariko bize indirimbo nyarwanda zijyanye n’ubudaheranwa, guteza imbere ubuhanzi bihura n’igitekerezo cyo guharanira ubumuntu.”

Iserukiramuco rya Ubumuntu ririmo kuba ku nshuro ya 10 ari nako bizihiza imyaka 10 bamaze ritangiye, rikazamara igihe cy’iminsi 10 kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, rikaba rimaze kwitabirwa n’ibihugu birenga 60 byo ku migabane itandukanye yo ku Isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi Sandrine Umutoni
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 22, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE