Babangamiwe n’iteme rya Mpanda rihuza Ruhango na Muhanga ryaguyemo imodoka

Abarimo abatwara moto, imodoka n’abatuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga hamwe n’abo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bifuza ko iteme rya Mpanda rihuza iyi Mirenge ryakorwa kuko kuba ryarangiritse bituma batoroherwa n’imihahiranire.
Icyo kibazo cyakomeye kurushaho nyuma y’aho imodoka iguye muri iryo teme ryari rimaze igihe ryarangiritse none uyu munsi ngo na moto ntizikibona aho zinyura kubera iyo modoka yahezemo.
Nsengimana Jean Bosco, umwe mu bamotari batwara abagenzi bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko kuba iteme rya Mpanda ridakorwa usanga bibagora gutwara abagenzi kuko bisaba ko iyo barigezeho babakuraho bagasunika moto.
Ati: “Ntureba iri teme? Rimaze nk’imyaka irenga itatu ryarapfuye, kuva ryapfa rero ubu iyo nzanye umugenzi nkagera aha mpita muvanaho nkacunga moto noneho nyuma nkabona gusibizaho umugenzi.”
Nsengimana akomeza avuga ko noneho byaje gukomera aho hagwiriyemo imodoka ku buryo noneho abamotari basigaye bahererekanya abagenzi kuko moto itakwambuka.
Ati: “Iyi modoka ubona yaguyemo hano noneho yateje ikibazo gikomeye kurushaho, kuko nk’ubu umugenzi nari nzanye muhaye umumotari uri hariya hakurya.”
Mukamana Marie Josee atuye mu Murenge wa Byimana, yari ateze moto ajya mu Mujyi wa Muhanga. Avuga ko iteme rya Mpanda rikomeje kubabera ikibazo gikomeye.
Agira ati: ” Iri teme ryatubereye ikibazo gikomeye kuko nk’ubu iyi modoka yaguyemo noneho yatumye na moto zapfaga kutuzana zibura aho zica, ibaze ko moto yankuye mu rugo ubu atari yo dukomezanyije kubera ko iheze hakurya y’ikiraro.”
Mukamana akomeza avuga ko iyangirika ry’iryo teme rituma n’igiciro cy’ingendo kizamuka, ku buryo kuri we igisubizo kiri ku buyobozi bugomba kubafasha kongera kuryubaka bikarushaho koroshya ubuhahirane.
Ati: “Nk’ubu umumotari twazanye yankuye i Kanyarira anciye amafaranga 1500 kugera mu Mujyi wa Muhanga, none tugezehano mwishyura amafaranga 1000. None uwo dukomezanyije arongeye anca amafaranga 1000 ubwose urumva atari 2000 mpise nkoresha? Jyewe mbona abayobozi bakwiye kudushakira igisubizo kirambye bakatwubakira iri teme”.
Ndatimana Jean Baptiste ni umushoferi utwara imodoka, we avuga ko iteme rya Mpanda baryibagiwe ko ahubwo nuwanyujijeho imodoka bikarangira iguyemo atari asanzwe akoresha umuhanda iri teme ririho.
Ati: “Reka nkubwire uyu muhanda wa Mpanda twarawibagiwe kubera ririya teme, jye ndanatekereza ko n’umushoferi wanyujijeho iriya modoka atarazi uyu muhanda na ririya teme, ubundi abayobozi nibadufashe rikorwe kuko ni cyo gisubizo kirambye”.

Bizimana Eric, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko iri teme rizakorwa n’Akarere ka Muhanga ku buryo ryabanje gukorerwa inyigo ubu ikaba iri kurangira.
Ati: “Ririya teme rya Mpanda ntabwo rizakorwa n’Uturere tubiri ni twe tuzarikora, rero kubera ko rigomba gukorwa mu buryo bukomeye ryabanje gukorerwa inyigo ubu iri kurangira.”
Bizimana akomeza avuga ko nyuma yo gukora inyigo yaryo hagomba gukurikiraho kurishakira ingengo yimari yo kurikoresha.
Ati: “Nyuma y’inyigo ikigomba gukurikira ni ugushaka amafaranga yo kurikora, kandi ndizera ko rizakorwa vuba kuko riri mu mateme tugomba gukora vuba.”
Abakoresha iri teme cyane cyane abarituriye, bakaba bavuga ko, ryakozwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo bavuga ko bikwiye ko rikorwa bundi bushya.
Ni iteme rikoreshwa cyane n’abafite imirimo itandukanye mu Mujyi wa Muhanga baba abaturuka mu Murenge wa Mwendo n’uwa Byimana yombi yo mu Karere ka Ruhango, ndetse n’abatuye mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga.




Kade says:
Nyakanga 21, 2024 at 3:02 pm“Nyuma y’inyigo ikimba gukurikira ni ugushaka amafaranga yo kurikora, kandi ndizera ko rizakorwa vuba kuko riri mu mateme tugomba gukora vuba.â€
Ryari se?! Vuba si igihe.
Politike we🙉