Rayon Sports yatumiye Azam Fc Kuri “Rayon Day 2024”

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Rayon Sports izakina na Azam FC yo muri Tanzania ku “Munsi w’Igikundiro” uteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024. 

Ibirori by’uyu mwaka bifite akarusho kuko uyu munsi uzabanzirizwa n’Icyumweru cy’Igikundiro ‘Rayon Week’, aho Murera izazenguruka Igihugu ikina n’amakipe y’i Huye, i Musanze, i Rubavu n’akandi Karere ko mu Burasirazuba mu rwego rwo gusabana n’abafana.

Azam FC izacakirana na Rayon Sports, kuri ubu iri kubarizwa muri Morocco aho yagiye gutegurira umwaka utaha w’imikino. Izakina na Rayon Sports mbere y’uko icakirana na APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Uretse kuba Rayon Sports izakina uyu mukino wa gicuti ku munsi w’Igikundiro ariko izanakora ibindi bikorwa birimo no kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka utaha w’imikino na nimero bazambara, yerekana abafatanyabikorwa bazakorana.

Mu mwaka ushize wa 2023,Police FC yo muri Kenya yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 muri “Rayon Day” yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 21, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE