Emeka Ike agiye kongera kugaragara muri sinema

Umunyabigwi mu gukina filime Emeka Ike wamenyekanye cyane muri Nollywood, avuga ko akaruhuko yari yarafashe mu gukina filime kamufashije, akaba agiye kongera kugaragara mu ruhando rwa sinema.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, arimenyesha ko agiye kugaruka muri sinema nyuma y’igihe yarafashe akaruhuko.
Emeka yahagaritse gukina filime nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugore we Suzanne Emma, ibyo avuga ko ikiruhuko kitamupfiriye ubusa ahubwo ko byamufashije kwiyubaka kurushaho.
Ati: “Guhagarika gukina filime ntibyari bibi kuri njye rwose, kuko byampaye umwanya wo kubaka ibirango (brands) byinshi, usibye Emeka Ike musanzwe muzi, ubu mfite shene (Channel) ya Nollywood tv kuri Startimes, kandi ndacyubaka ibindi birango bikenewe cyane.”
Muri icyo kiganiro yijeje abakunzi n’abafana be ko ibyiza biri imbere kandi yiteguye kubashimisha.
Ati: “Nongeye nagarutse nanone, ndashaka gukomeza gushimisha abakunzi banjye, nkabaha ibyo banyitezeho.”
Mu 2015, uwahoze ari umugore we Suzanne Emma ni bwo yasabye gatanya, avuga ko arambiwe kubaho akorerwa ihohoterwa n’uwo bashakanye.
Muri Werurwe 2017 urukiko rwo mu kirwa cy’i Lagos rwemeje gatanya y’uyu muryango wari umaranye imyaka 14, batandukana bafitanye bana bane.
Emeka Ike yamenyekanye kandi akundwa muri filime zitandukanye zirimo A Million Tears ibice bibiri byasohotse mu 2006, I Swear yasohotse mu 2004, After my heart yakinnyemo yitwa Nicholas n’izindi.

