Bugesera: Abacuruza imboga n’imbuto barishimira ko bubakiwe isoko rya Murama

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage batuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera barishimira ko bubakiwe isoko rito rya Murama bakaba barabonye aho bacururiza imboga n’imbuto heza kandi hajyanye n’igihe.

Abatuye mu isantare ya Murama bavuga ko bagiye bagaragariza ubuyobozi bw’Akarere ko aho bakoreraga hatari hameze neza kuko mu gihe cy’imvura cyangwa izuba ibicuruzwa byabo byangirikaga cyane bikabateza ibihombo.

Mukanyangezi Rose ucururiza mu isoko rya Murama, yavuze ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda iha umuturage agaciro kuko bacururije mu isoko ritubakiye bagahomba kugezaho bamwe babireka kubera ibihombo byo gucururiza ahantu habi. Gusa ngo kuri ubu yishimiye ko bubakiwe isoko rishya ndetse bakaba barikurikoreramo we n’abagenzi be.

Yagize ati: “Dufite ubuyobozi bwiza buharanira ko umuturage agera ku iterambere ryiza kandi rirambye kuko twahawe umuhanda wa Ruhuha ariko dusigara twifuza isoko. Ntitwabona uko dushimira Umukuru w’Igihugu kuko twahoze ducururiza ahantu harangaye kandi hasi ariko ubu turi gukorera ahantu heza kandi natwe tugacuruza imboga n’imbuto byiza. Turi mu byishimo ko igihugu cyacu mu myaka 30 ari cyiza kandi twese twunze ubumwe tukaba dukorera hamwe kandi tukabona inyungu nyinshi.”

Mukamusoni Liberatha yagize ati: “Isoko ritarubakwa twaranyagirwaga, imvura yagwa abacuruzi n’abaguzi tukabura aho twugama ndetse akenshi ibyo ducuruza bikahangirikira. Abaguzi ntibabiguraga bitewe n’umwanda. Ubu nishimiye ko ndi gucururiza ahantu heza kandi hasa neza.”

Umuyobozi ukuriye abikorera mu Murenge wa Ngeruka, Ngezendore Jean Baptiste yashimiye ubufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa babubakiye isoko kuko na bo biteguye kurushaho kuribyaza umusaruro.

Yagize ati: “Birashimishije kuba n’abikorera bato batekerezwaho kugira ngo bakorere ahantu heza hagamijwe kubateza imbere. Ibi byose turabikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul kandi icyo iri soko rizatumarira kiragaragara kuko icyo rizafasha abahinzi kubona aho bagurishiriza imboga n’imbuto heza kandi hagiye kubaho iterambere.”

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali, Kaligirwa Annonciatta yasabye abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka kurushaho guhinga imboga n’imbuto kinyamwuga, kugira ngo iri soko bubakiwe rizakomeze kubona umusaruro uricururizwamo, bityo abarikoreramo bashobore kwagura ubucuruzi bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kuko ari bo bafatanyije kuryubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera  Mutabazi Richard yasabye abaturage kuribyaza umusaruro, kuribungabunga no kwakira neza ababagana kugira ngo rizakomeze kubagirira akamaro ndetse yizeza ubufatanye.

Yagize ati: “Kubakirwa igikorwa remezo nk’iki, bisobanuye ko dushaka gutanga ubuzima kandi dushaka ko abantu bahinduka bakagira imibereho myiza. Rero turafatanya kugira ngo abantu bagire icyo bakora, bagire icyo bakuramo, biteze imbere, bahinduke bahindure imiryango yabo n’aho batuye.”

Isoko rya Murama ryari mu mihigo y’akarere mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024 aho ryuzuye ritwaye miliyoni zisaga 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Iri soko ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’umufatanyabikorwa Caritas Rwanda, rikaba rifite imyanya 40 y’aho bacururiza, ububiko ndetse n’ubwiherero.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE