Umuhoza Vanessa umwe mu Badepite bashya bahagarariye urubyiruko ni muntu ki?

Vanessa Umuhoza Gashumba w’imyaka 28, ni umwe mu batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 16 Nyakanga 2024.
Umuhoza n’ubwo yatorewe kuba Umudepite we yakuze yiyumvamo kuzaba Umuganga w’inzobere uvura abasirikare.
Umuhoza yavutse mu 1996, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga n’isakazamakuru (Information Technology), yakuye muri Kaminuza ya Kigali (UoK) mu 2024, afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bumenyi bwa Mudosobwa mu by’ubucuruzi (Business Computing) yakuye muri kaminuza ya Ndejje mu gihugu cya Uganda mu 2019.
Mbere y’uko yinjira muri kaminuza, Umuhoza yari yararangije kwiga amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.
Mu buzima bwe busanzwe avuga ko akunze kuba ari kumwe n’umuryango we.
Uko Umuhoza yatangiye kwiyumvamo kuba umuyobozi
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Umuhoza yavuze ko yakuze yiyumvamo kuzaba umuganga w’inzobere watojwe kuvura abasirikare.
Icyakora uko yagendaga akura, yatangiye kwiyumvamo kuzaba umuyobozi, maze agenda akora imirimo y’ubukorerabushake, bituma atangira kwigirira icyizere ndetse bimwongerera ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.
Mu 2021, Umuhoza yabaye umwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, aho ahamya ko byamubereye inkingi ikomeye yo kwinjira mu nzego z’ubuyobozi.
Ati: “Icyo nshyize imbere ni ukuvuganira urubyiruko rukongererwa ubushobozi no guzamura iterambere ry’abaturage.”
Umuhoza yabaye Umunyamabanga w’Inama y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro. Icyo gihe kandi yari umukozi ku rwego rw’akarere, w’Umuryango AJPRODHO-Jijukirwa. Uyu ukaba umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bwa muntu, ubujyanama, no guharanira iterambere ry’abagore n’urubyiruko.
Umuhoza yavuze ko Perezida Kagame ari we wamubereye icyitegererezo bituma yiyumvamo na we kuba umuyobozi.
Ati: “Ahora azirikana guteza imbere urubyiruko, kandi icyerekezo n’ubuyobozi bwe ni byo bimaze guteza imbere u Rwanda.”
Yongeyeho ati: “Kuba Perezida Kagame yaratinyuye urubyiruko bakemererwa kujya mu nzego zifata ibyemezo ndetse na bo bakagira uruhare mu guteza imbere igihugu, ni ibyo kwigiraho mu by’ukuri.”
Imishinga y’Umuhoza nyuma yo gutorwa
Mu migabo n’imigambi ye ubwo yiyamamazaga nk’umukandida Depite, ubu wamaze gutorwa, yavuze ko ashaka guteza imbere ibijyanye no guhanga ibishya hisunzwe ikoranabuhanga, no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo.
Yagize ati: “Harimo gufasha ibigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu mashuri, by’umwihariko amasomo yo gukoresha robo, gukoresha ubwenge buhangano, n’ay’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubwubatsi bugezweho, n’imibare”
Uyu Mudepite mushya uhagarariye urubyiruko ahamya ko izi gahunda zose ziteganyirijwe urubyiruko zigamije kurwubakamo ubushobozi bwo gutuma rubasha guhangana ku isoko ry’umurimo, kugira umuco wo guhanga ibishya, no guhanga imirimo.
Umuhoza yashimangiye ko urubyiruko rufite akamaro gakomeye mu kuzamura ubukungu, guteza imbere imibereho y’abaturage, kwimakaza imiyoborere myiza ndetse no gutanga ubutabera.
Umuhoza ati: “Kugira ngo dukomeze gusigasira imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, tugomba gushyira hamwe ngo dukomeze iterambere turwanya igishobora kurihungabanya, kandi ibyo bizafasha ababyiruka b’ejo hazaza”
Umuhoza kandi avuga ko afite intego yo gukomeza gushishikariza urubyiruko gukunda igihugu yaba ku baba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.
Avuga ko intego yihaye yizeye kuzazigeraho, kubera ko urubyiruko rufite ubumenyi ndetse bafatanya mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kwihutisha iterambere igihugu cyihaye.
Ati: “Turi muri gahunda yo gushyigikira gahunda z’igihugu zishingiye ku iganamigambi, kandi natwe badushyizemo ngo dutange umusanzu wacu mu iterambere.”
Umuhoza yabwiye urubyiruko ko ibyo rukora ruzabishimirwa ari uko na rwo rugaragaje impinduka mu iterambere ndetse rukihatira gushakira umuti ibibazo bihari.
Yavuze ko ibikorwa by’urubyiruko bijyanye no guhanga ibishya, ndetse no gukomeza guhatana ari umusanzu ntagereranywa mu guteza imbere sosiyete, kandi agahamya ko ejo hazaza, hari iterambere ryiza kandi rigera kuri bose.