Nyagatare: Ikiraro cyo mu kirere bubakiwe cyabakijije kurohama mu mugezi w’Umuvumba

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Tugari twa Kazaza na Kibirizi two mu Mirenge ya Rwempasha na Musheri baravuga imyato Leta y’u Rwanda yabakijije imfu no kurohama mu mugezi w’Umuvumba bitewe no kubakirwa ikiraro cyo mu kirere gifite uburebure bwa metero 60 cyatwaye asaga miliyoni 107 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaganiriye n’Imvaho Nshya bashimira Leta y’u Rwanda ishyira umuturage ku isonga mu kumushakira ibyiza hagamijwe kumugeza ku iterambere rirambye kuko ikiraro bubakiwe kiri koroshya ubuhahirane n’imigenderanire.

Kamanzi Theobald yagize ati: “Kubivuga ndumva ari ibintu bindenze kuko Leta yaradufashije cyane kuko iyo Umuvumba wuzuraga, abantu bambukaga ku biti bakarohama mu mugezi hakaba hari na bamwe bahaburiye ubuzima kuko tuzi nka bane baguyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse n’abahinzi bagatamo ibikoresho birwanaho.”

Yakomeje agira ati: “Twifuzaga kwambuka tunyuze inzira ya bugufi tukambukira ku biti tujya Musheri ugasanga ibiti byanyereye ndetse bigatuma turohama mu mugezi w’Umuvumba ariko turashimira Leta ko yumvise ikibazo twari dufite ikatwubakira ikiraro kiduhuza kandi tukakinyuraho dutekanye. Guhinga no kubona aho tunyuza umusaruro biri kutworohera kandi biri kudufasha cyane.”

Rukundo Amza na we ati: “Mu gihe cy’imvura umugezi waruzuraga abantu bakagwamo kuko hari umukecuru waguyemo dusanga yitabye Imana. Gusa umunsi wa none Musheri na Rwempasha turi kugenderana neza kandi dutekanye kuko ikiraro kirakoze.”

Uwamahoro Deborah ni umunyeshuri utuye Rwempasha akaba yiga kuri Gs Musheri, yavuze ko kimwe na bagenzi be b’abanyeshuri bajyaga  kwiga bakanyura mu nzira za kure kubera gutinya kugwa mu mugezi w’Umuvumba bagakoresha amasaha arenga atatu ariko aho ikiraro cyuzuriye bakoresha iminota 30 gusa ndetse ango hari nabahitamo gusiba ishuri.

Yagize ati: “Njye na bagenzi banjye twaritoraga tukanyura inzira ya kure twirinde kuba twagwa mu mugezi ndetse hari n’igihe twakoraga amasuku ku ishuri ku buryo twatahaga nyuma y’abandi turi bake tukanyura mu gishanga ku buryo twageraga mu rugo dusa nabi, indi nshuro twahanyura tugasanga icyambu cyaruzuye bikadutera ubute bwo kuzinduka dusubira ku ishuri tugahitamo gusiba.”

Yavuze ko aho ikiraro cyubakiwe basigaye bigfa neza badasiba.

Ati: “Kuva ikiraro cyakubakwa ntiturongera gusiba ishuri kuko inzira ni nyabagendwa kandi turashimira Leta ihora ishyira umutarage ku isonga, agakemurirwa ibibazo yahuraga nabyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho imiyoborere myiza ituma abafatanyabikorwa baza gukorera mu Rwanda kuko  bagize uruhare mu kubaka  iki kiraro.

Yavuze ko ari kimwe mu bisubizo byo guhahirana hagati y’abaturage batabangamiwe n’umugezi w’Umuvumba. Yasabye abayobozi bo mu Nzego z’ibanze n’abaturage gufatanya mu kukibungabunga.

Yagize ati: “Ikiraro twacyubatse kubera ko abaturage batugejejeho ikibazo turi mu nteko z’abaturage kandi n’ahandi hashobora kugaragazwa ikibazo cyo gukora urugendo rurerure, twabitegura tukareba uko twabafasha. Abaturage n’abayobozi bakwiye kugifata neza kugira ngo hatagira ucyangiza kuko kiba gihenze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko ku mugezi w’Umuvumba hamaze kubakwa ibiraro byo mu kirere bitatu bisanga ibindi bitatu byo hasi kugira ngo abaturage babone uko bagenderana ndetse babone aho banyuza ibyo bahinga n’ibyo bagura mu masoko.

Imirimo yo kubaka ikiraro cya musheri yatwaye Miliyoni 107 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse gifite uburebure bwa metero 60, kikaba cyarubatswe n’Akarere ku bufatanye na Bridge to Prosperity.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE