Meteo yateguje ko ubushyuhe buteganyijwe buziyongera

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya Gatatu cy’ukwezi kwa Nyakanga 2024 kuva tariki 21 kugeza 31 hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ryimpeshyi ariko ubushyuhe bukaziyongera.
Itangazo ryashyizwe hanze na Meteo Rwanda rigira riti: “Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buziyongera gato, bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 32 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16.
Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe mu gice cya Gatatu cy’ukwezi kwa Nyakanga.”
Ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30 buteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi n’igice gito giherereye mu Majyaruguru y’Akarere ka Gisagaraga ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 30 na 32.
Mu Turere twa Bugesera, Nyarugenge na Kicukiro, ahasigaye mu Majyepfo y’Akarere ka Rusizi, mu Burasirazuba bw’Uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Rwamagana na Ngoma no mu Majyepfo y’Akarere ka Gasabo, hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuruburi hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.
Mu Burengerazuba bw’Akarere ka Rubavu, ibice byinshi by’Akarere ka Nyabihu no mu Majyaruguru y’Akarere ka Musanze niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.
Ni mu gihe ngo ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16.
Muri pariki y’igihugu y’ibirunga n’iya Nyungwe n’ibice bihegereye by’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyabihu na Musanze niho hateganyijwe gukonja cyane, hakaba hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 10.
Ibice byo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza n’Umujyi wa Kigali n’ibice bito byo mu Turere twa Kirehe, Kamonyi na Ruhango hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 14 na 16.
Meteo Rwanda yatangaje ko imvura nke iri hagati ya milimetero 0 na 10 ari yo iteganyijwe mu gihugu. Ni mu gihe imvura nke iri hagati ya milimetero 5 na 10 iteganyijwe mu Majyaruguru y’Uturere twa Musanze, Nyabihu na Nyagatare.
Imvura nke iri hagati ya milimetero 1 na 5 iteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru uretse mu Turere twa Gakenke, Rulindo na Bugesera no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Rwamagana na Ngoma.
Iteganyijwe kandi mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Ngororero. Nta mvura iteganyijwe mu bice bisigaye by’igihugu. Imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice.
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe muri iki gice.