Ibyagezweho ni umuhate w’Abanyarwanda n’ubuyobozi bufite icyerekezo – Amb Kimonyo

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye mu Bushinwa bifatanyije n’ubuyobozi bw’iki gihugu, Abahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa ndetse n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30.
Mu ijambo Ambasaderi Kimonyo James yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, yagaragaje uko u Rwanda rwateye imbere.
Yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu myaka 30 ishize, bigizwemo n’umuhate w’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bufite icyerekezo ku isonga Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Urubuga rwa X rukoreshwa na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, rwatangaje ko Ambasaderi Xue Bing ari we wari umushyitsi mukuru akaba yagaragaje impinduka z’u Rwanda mu myaka 30 ishize kuva u Rwanda rubohowe.
Amb Xue yasabye ko hakomeza kubaho no gushyigikira ubufatanye n’ubutwerera hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda.
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yavuze ko ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora waranzwe n’imbyino, filimi mbarankuru nto, umuziki ujyanye n’ibigwi by’Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.
Imbyino n’imiziki ni bimwe mu byafashije abitabiriye ibirori kumenya amateka y’inzira y’inzitane y’urugamba rwo kubohora igihugu (Struggle) ari na byo biha Abanyarwanda amahirwe yo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwabo kandi rugikomeje.










