Kim Kardashian atewe impungenge n’uko arimo guhinduka nka robo

Umunyamidelikazi ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kim Kardashian yagaragaje ko atewe impungenge n’uko arimo guhinduka nk’imashini (Robot) kubera ko nta marangamutima akigira bitewe n’ihungabana yagize.
Byatangajwe binyuze mu kiganiro kigufi yagiranye n’umuvandimwe we Khloe Kardashian kikanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ze, aho muri icyo kiganiro aribwo Kim yeruye akabwira Khloe ibihe bitamworoheye arimo gucamo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe.
Yagize Ati: “Umujyanama wanjye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (Therapist) yambwiye ngo utekereza ko guceceka cyane no gusa nk’utuje ari zo mbaraga zawe zidasanzwe. Ndatekereza ko iterabwoba ryakubayeho ryaguteye ihungabana, ikintu giteye ubwoba cyane.
Yongeraho ati: “Iyo ubonye ikintu kibi kikubayeho uhitamo gutuza no guceceka nk’ikimenyetso cy’uko byakurenze, igihe cyose ikintu kibi kikubayeho ugahitamo gutuza bivuze ko uzahora utuje.”
Khloe nawe yamuhamirije ko ikibazo cy’ihungabana rye cyaba cyaratangiye mu 2016 ubwo yari i Paris agaterwa n’ibisambo kuko mbere yaho atigeze atuza nkuko bimeze ubu.
Ati: “Ntabwo wigeze utuza ukiri mu myaka y’ubutoya bwawe, ufite imyaka 20, waririraga ibintu hafi ya byose, wari umunyamahane, wagiraga uburakari bwinshi, ibyo byose byahagaze nyuma y’uko wamburwa n’ibisambo i Paris, kubera ko wagumye utuje muri ibyo bihe ndetse ukavuga uti gutuza kwanjye ni byo byatumye nkomeza kubaho.”
Kim Kardashian avuga ko iyo atekereje ibyamubayeho byose, asanga uburyo yibwemo afatiweho imbunda kandi ahambiriye amaboko, abwirwa amagambo mabi, ari byo byagize ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe ndetse akaba yumva ameze nk’imashini (Robot) kubera atakigira amarangamutima.
Muri Gashyantare 2024, ni bwo uyu munyamidelikazi akaba n’umushabitsi, yatangaje ko yahagaritse amasomo yo kuba umunyamategeko kubera ubucuruzi bwe.
