Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane ryishimiye intsinzi ya Perezida Kagame

Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane PPC, ryatangaje ko rinejejwe n’intsinzi ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yagize amajwi 99,18% mu matora y’Umukuru w’igihugu yabaye tariki 15 Nyakanga 2024.
Mu itangazo iri shyaka ryageneye itangazamakuru, ryagaragaje ko rinejejwe kandi n’intsinzi y’Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije.
Imibare y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku matora y’Abadepite 53, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politike bifatanyije yagize amajwi 68.83%.
Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 rigira riti: “Ni intsinzi y’umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’indi mitwe ya politiki bafatanije n’abanyarwanda bose muri rusange.”
Dr Mukabaramba Alvera, Umuyobozi w’Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC), yahamirije Imvaho Nshya ko iterambere igihugu kigezeho mu myaka 30 ishize, rituruka ku miyoborere myiza y’igihugu.
Yagize ati: “Ibyo byose bigerwaho bigizwemo uruhare na moteri ya Guverinoma, FPR-Inkotanyi ndetse n’ibitekerezo bitandukanye by’imitwe ya Politike yemewe ikorera mu Rwanda.
Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane turizeza ko tuzakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda twirinda icyabatandukanya.”
Muri manda y’imyaka 5 iri imbere, ubuyobozi bwa PPC buvuga ko buzaharanira ko Umunyarwanda akomeza kubaho mu bwisanzure no mu mudendezo kandi akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu na gahunda za Leta.




