Abahesha b’Inkiko b’Umwuga basabye MINIJUST kubemerera kuba ba Noteri

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu Bahesha b’Inkiko b’Umwuga basabye Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ko yabemerera kuba ba noteri kugira ngo bajye borohereza abaturage mu gihe cyo kurangiza imanza.

Babigarutseho kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, mu Nteko rusange y’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bakorera mu Rwanda, aho bunguranaga ibitekerezo na Minisiteri y’Ubutabera ku ngingo zitandukanye zirebana n’umwuga wabo.

Abahesha b’Inkiko babwiye MINIJUST ibibazo bitandukanye ariko bitsa ku kuba bataremererwa kuba baba ba Noteri ngo babifatanye n’uwo mwuga basanzwemo nyamara barize amategeko.

Uwitwa Me Mihigo Safari ukorera mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko bemerewe kuba ba noteri batanga umusanzu wabo mu kwihutisha irangizwa ry’imanza, kuko baba basanzwe bazizi neza bityo no mu kuzirangiza byaborohera.

Ati: “Urebye turi abanyamategeko twese, ari umwavoka, ari umuhesha w’inkiko ari na noteri twiganye amategeko. Umuntu abaye Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, akaba na noteri byaba na byiza kurushaho, kuko cya gihe iyo ndangiza urubanza mba nzi nyir’umutungo, mba mfite icyangombwa cye cy’ubutaka, kumukorera ihererekanya (mutation) mba numva byakoroha kurusha uko byagera kure, bikaba byatuma ata n’umwanya. Njyewe bishobora kunyorohera bikanihuta”. 

Abo Bahesha b’Inkiko bavuze ko mu itegeko hatanditse ko umuhesha w’inkiko atemerewe kuba noteri, ariko ukeneye kumuba MINIJUST imusaba kubanza gusezera mu kazi k’Abahesha b’Inkiko.

Icyakora Umuhesha w’Inkiko w’umwuga Me El Hadji Uwimana Ismael, we avuga ko hari inyandiko mpesha zikorwa n’aba noteri, bityo ko mu gihe Abahesha b’Inkiko bemerewe kuba ba Noteri banakwemererwa no gukora izo nyandiko.

Ati: “Mu kazi ka Noteri harimo gukora amasezerano. Hari igihe yandika inyandiko mpesha, Umuhesha w’Inkiko mu nshingano ashinzwe gushyira mu bikorwa inyandiko mpesha. Ubwo rero nubwo Minisiteri itarabyigaho cyangwa ngo iduhuze mu biganiro, Umuhesha w’Inkiko w’umwuga aramutse abaye noteri agakora iyo nyandiko mpesha, agomba no gushyira mu bikorwa bishobora kugongana. Numva rero abanyamategeko bakomeza kubiganiraho”

Me Niyonkuru Jean Aime Perezida w’Ugaga rw’Abahesha b’Inkiko, yavuze ko nk’Urugaga nta kibazo kirimo kuba abahesha b’inkiko bakora akazi ko kurangiza imanza ndetse no kuba ba noteri. 

Ashimangira ko urugaga ayoboye  ruzakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo bemererwe inshingano zo kuba Noteri.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Mbonera Theophile, yavuze ko barimo kwiga kuri iki kibazo kikazafatwaho umwanzuro mu minsi ya vuba.

Yagize ati: “Hari itegeko rivuga bimwe mu bishobora kubuzwa, nk’amategeko dufite atuma batabyemererwa kuba ba Noteri, ariko hari ibindi biganiro byariho, bigamije kureba niba umuhesha w’inkiko ataba Noteri.

Bakivuze kuko bumva bakeneye ko byihutirwa kuba bajya muri uwo mwuga, ariko hari ibirimo kuganirwaho, igishobora kuzavamo bazakimenya birumvikana gishobora kuzaba inkuru nziza cyangwa bikaba inkuru ibasobanurira byimbitse impamvu bitakunda ko baba abahesha b’inkiko b’umwuga n’abanoteri”.

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rwatangiye mu 2003, kugeza ubu rubarura abarugize bakabakaba 500 bakorera mu gihugu hose.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE