Hakwiye kunozwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora – NCHR

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangaje ko hakwiye kunozwa uburyo bw’ikoranabuhanga ku bijyanye no kwiyimura kuri lisiti y’itora mu gihe hategurwa amatora.
Byagarutsweho na Providence Umurungi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 mu kiganiro n’Abanyamakuru, aho NCHR yatangazaga ibyayigaragariye mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu matora ya 2024.
Komisiyo yagenzuye ibikorwa by’amatora mu Turere twose tw’Igihugu kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yagenzuye imyiteguro y’amatora, ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora nyirizina ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024.
Umurungi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yavuze ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ibijyanye n’amatora bityo bakubahiriza uburenganzira n’inshingano byabo byo kugira uruhare mu miyoborere y’Igihugu kandi bitorera abayobozi bazabahagararira mu nzego nkuru z’Igihugu.
Ku rundi ruhande, NCHR isanga hari uburyo bukwiye kunozwa kugira ngo hakoreshwe ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora hakiri kare.
Itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu rigira riti: “Dusanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikwiye gukomeza kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiyimura kuri lisiti y’itora, no gushishikariza abantu kwiyimura hakiri kare, kuko hari site z’itora zagaragayeho abantu batari kuri lisiti y’itora kandi bavuga ko biyandikishije cyangwa biyimuye.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yanatangaje ko amatora Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024 yagenze neza muri rusange kandi akaba yarakozwe mu buryo buteguye neza, mu mucyo no mu bwisanzure, n’umutekano usesuye.
Umurungi Providence yagize ati: “Ni ibyo gushimira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu isanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaratangaje ku gihe ingengabihe y’amatora, gutanga kandidatire, kuzemeza no kuzitangaza nk’uko amategeko abiteganya, bikaba byarakozwe neza mu mucyo kandi abo kandidatire zabo zitemejwe bakaba barabimenyeshejwe.
NCHR yagenzuye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’Abadepite mu Turere twose tw’Igihugu ngo hagamijwe kugenzura uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.
Yanakurikiranye kandi ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bose ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku mwanya w’Abadepite bahagarariye Imitwe ya Politiki, uw’umudepite wigenga, Abadepite b’abagore, Umudepite uhagarariye abantu bafite ubumuga n’Abadepite bahagarariye urubyiruko.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikomeza igira iti: “Dusanga ibi nabyo byarakozwe mu mucyo no mu bwisanzure kandi hari umutekano usesuye. Nta mukandida wabangamiwe mu kwiyamamaza kwe.
Abakandida bahawe umwanya ungana mu itangazamakuru rya Leta, bemerewe kumanika ibirango byabo ahabugenewe kandi biyamamarije mu ruhame hirya no hino mu gihugu. Inzego z’umutekano zujuje inshingano zazo neza mu buryo bwa kinyamwuga.”
Komisiyo yasanze uburenganzira bw’abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza bwaritaweho by’umwihariko aho imbaga y’abantu benshi yabaga yitabiriye kwiyamamaza mu ruhame k’umukandida, hari hateganyijwe ibikorwa by’ubutabazi, hari ibigega by’amazi meza yo kunywa ndetse hari na site zimwe zari zifite abasemuzi b’ururimi rw’amarenga ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ibikorwa by’imyiteguro y’amatora byagenze neza hubahirijwe amategeko n’amabwiriza agenga amatora; ibikoresho by’amatora byagejejwe ku biro by’itora ku gihe, kandi byari bicungiwe umutekano.
Komisiyo yagize iti: “Ubwihugiko bwari buhagije kandi buteguye ku buryo bufasha abatora gutora mu ibanga. Ku biro by’itora hari isuku kandi hari ibirango byerekana ahazabera amatora.
Komisiyo yasanze uburenganzira bw’abatora bwarubahirijwe kuko abujuje ibisabwa bemerewe gutora. Abageze mu zabukuru, abantu bafite ubumuga, ababyeyi batwite, abafite impinja n’abanyantege nke boroherejwe gutora mbere y’abandi.
Ku Bitaro by’Uturere hashyizweho ibiro by’itora byorohereza abarwayi, abarwaza n’abakozi b’ibitaro gutora. By’umwihariko, abafite ubumuga bwo kutabona boroherejwe gutora kuko bari bafite impapuro zabugenewe bashobora kwisomera zanditse mu buryo bwa ‘’braille’’.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yashimye ko abatarabashije kwiyimura ku gihe bemerewe gutorera kuri site z’itora zibegereye nyuma yo kugenzura ko banditse ku ilisiti y’itora, bagashyirwa ku mugereka bityo uburenganzira bwo gutora bukubahirizwa kuri buri wese.
Uburenganzira bw’indorerezi, abahagarariye abakandida n’abanyamakuru bwarubahirijwe, kuko bemerewe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu bwisanzure. Ibarura n’itangaza ry’amajwi byakozwe mu mucyo no mu mutekano.
