Perezida Ruto yashyizeho Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri 11

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Kenya Dr William Samoei Ruto, ashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 11 barimo abahoze muri Guverinoma yari aherutse gusesa, bakaba babimburiye Guverinoma yagutse.

Ni Guverinoma igiyeho nyuma y’aho uyu Mukuru w’Igihugu agiranye inama nyunguranabitekerezo n’abavuga rikumvikana ndetse n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iyo Guverinoma ije mu gihe kirenga icyumweru nyuma y’uko Perezida Ruto yakuyeho Guverinoma ku ya 11 Nyakanga 2024 agasiga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga gusa, ishyirwaho ryayo rije kugira ngo habeho gusubiza ibibazo abaturage bagaragazaga byateye imyigaragambyo yahitanye nibura abantu 50.

Mu kiganiro Yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Ruto yagize ati: “Natangiye inzira yo gushyiraho Guverinoma nshya, yagutse kugira ngo imfashe kuyobora impinduka zihutirwa kandi zidasubirwaho ku gihugu cyacu.”

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Kithure Kindiki, yongeye gushyirwaho, kimwe n’uw’ Ingabo Aden Barre Duale, ndetse n’uw’Ibidukikije Roselinda Soipan Tuiya.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Azimio rimaze gutangaza ko ritazitabira iyi Guverinoma.

Yagize ati: “Ntabwo tuzitabira cyangwa ngo dushyigikire Guverinoma yaguye y’Ubumwe bw’Igihugu yasabwe na Kenya Kwanza.”

Yongeyeho ati: “Kuvugurura cyangwa guhindura imyanya, igihe cyose ubutegetsi bwa Kenya Kwanza bugumyeho, nta kintu na kimwe kizahinduka.”

 Dr Ruto mu kiganiro n’abanyamakuru, ari kumwe na Visi-Perezida Rigathi Gachagua na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Musalia Mudavadi, Minisitiri wenyine utarigeze yirukanwa, Umukuru w’Igihugu yemeje kandi ko akomeje inama kugira ngo arangize kuzuza Guverinoma.

Minisiteri zahawe Abaminisitiri

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu n’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe Prof. Kithure Kindiki

Minisiteri y’Ubuzima iyobowe na Dr. Debra Mulonga Barasa

Minisiteri y’Ubutaka, Imirimo Rusange, Imiturire n’Iterambere ry’Imijyi yahawe Alice Wahome

Minisitiri wa Minisiteri y’Uburezi ni Julius Migosi Ogamba

Minisiteri y’Ingabo iyobowe na Aden Barre Duale

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yahawe Dr. Andrew Mwihia Karanja

Minisiteri y’ibidukikije, Imihindagurikire y’ibihe n’amashyamba iyobowe na Roselinda Soipan Tuiya

Minisiteri y’Amazi, isuku n’Isukura no kuhira yahawe Eric Muriithi Muuga

Minisiteri y’Imihanda no gutwara abantu n’ibintu iyobowe na Davis Chirchir

Minisiteri y’Amakuru, Itumanaho n’Ubukungu bwa Digital yahawe Margaret Nyambura Ndung’u

Umushinjacyaha Mukuru ni Rebecca Miano

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 19, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE