Bruce Melodie yashyize ahagaragara indirimbo Sowe

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda no mu karere Itahiwacu Bruce Melodie yashyize ahagaragara amajwi n’amashusho y’indirimbo Sowe nyuma y’igihe ayirarikiye abakunzi be.
Hari hashize amezi arenze abiri kompanyi ifasha abahanzi yitwa 1:55 Am iteguje ko igiye gushyira ahagaragara imishinga itandukanye y’abahanzi ifasha harimo na Soweto ya Bruce Melodie kuko babitangaje tariki 7 Gicurasi 2024.
Ni indirimbo hashize igihe kinini imenyekanishwa kuko habanje gusohoka agace k’amajwi yayo ibyatumye itangira kubyinwa n’ibyamamare bitandukanye biyamamaza, bituma abantu basa nk’aho bayirambiwe, ibyo Bruce Melodie yavuze ko atari uko yatinze, ahubwo ikirimo gutunganywa kugira ngo irusheho kuzabageraho imeze neza.
Muri uko kuyimenyekanisha Bruce Melodie yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram agira ati: “zimwe mu nkuru biragorana kuzibara, Sowe izabara inkuru z’urukundo zitigeze zivugwa.”
Ni indirimbo yakiranywe ubwuzu kuko mu masaha 2 gusa imaze ishyizwe ahagaragara imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi birindwi, ibitekerezo bisaga igihumbi ndetse inamaze gukundwa n’abarenga ibihumbi birindwi.
Bruce Melodie asohoye Sowe mu gihe amaze iminsi mike avuye mu bitaramo yagiriye i Buruseli mu Bubiligi, akaba yaherukaga guha abakunzi be indirimbo mu mezi umunani ashize ubwo yashyiraga ahagaragara iyitwa When she’s around yafatanyije na Shaggy yashyize ahagaragara tariki 27 Ukwakira 2023.
Uretse Sowe biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka Bruce Melodie azashyira ahagaragara umuzingo we uzaba uriho indirimbo 16 zirimo ize wenyine ndetse n’izo yafatanyijemo n’abandi bahanzi.