Haruna yahinyuje abamwita umusaza

Niyonzima Haruna uheruka kwerekeza muri Rayion Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize, yavuze ko abavuga ko ashaje bategereza bakazafata umwanzuro bagendeye ku musaruro azatanga mu kibuga.
Uyu mukinnyi yabitangaje ku wa Kane, tariki 18 Nyakanga 2024 ubwo yari asoje imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe.
Ubwo Rayon Sports yatangaza ko yasinyishije umwaka umwe Haruna Niyonzima, bamwe bagaragaje ko ashaje ndetse atakiri ku rwego rwo gukinira iyi kipe.
Yagaragaje ko ikibuga ari cyo mucamanza.
Ati: “Icyo nabwira abantu ni uko umupira batawukinira mu cyumba ahubwo ni ahantu hagaragara. Kuvuga ko nshaje ntabwo mbyanga kuko nta nubwo naba nsaziye ubusa. Ntabwo nkunda kuvuga byinshi ku mupira kuko urivugira.”
Yakomeje agira ati: “Maze igihe kinini cyane numva bavuga ko nshaje kereka ahubwo niba narakecuye. Ntabwo umuntu ushaje bamugura hanze kandi ntabwo akora. Ariko n’ubundi nzabereka ko nshaje ni bo bazafata umwanzuro.”
Haruna yagaragaje ko amagambo abwirwa ayakoresha nk’ibimutera imbaraga aho kuzimuca nk’uko babitekereza.
Ati: “Ibyo bavuga byose ndabikunda kuko bintera imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Abayobozi bafashe icyemezo cyo kunsinyisha ntabwo ari abaswa ni abantu b’abagabo.”
Imyitozo yo kuri uyu wa Kane, yagaragayemo kandi rutahizamu mushya Prinsse Elenga Kanga Junior wavuye muri AS Vita Club.