Ishyaka UDPR ryishimiye intsinzi y’Umuryango FPR-Inkotanyi

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku wa Katane tariki 18 Nyakanga 2024 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, aho Kagame Paul yagize 99.18% naho Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe bafatanyije bakagira 68.83% ku myanya y’Abadepite.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ry’Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), rigaragaza ko ubuyobozi bunejejwe cyane n’intsinzi Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye mu matora ya 2024, haba mu mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku myanya y’Abadepite.

Iryo tangazo rigira rigira riti: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, intsinzi yanyu ni intsinzi ya FPR-Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki yafatanyije nayo, ni intsinzi y’Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda.  

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul, Abayoboke b’Ishyaka UDPR bishimiye kubagaragariza ibyishimo batewe n’intsinzi yanyu ikaba n’intsinzi ya UDPR kuko muri kongere yayo yabaye tariki ya 21 Kanama 2022 twahize umuhigo wo kuzashyigikira kandidatire yanyu none inkuru yabaye impamo twarabashyigikiye none mwegukanye intsinzi itagibwaho impaka.”

Mu kiganiro kigufi Nizeyimana Pie, Umuyobozi w’Ishyaka UDPR, yahaye Imvaho Nshya yavuze ko imigabo n’imigambi bya Perezida wa Repubulika yasezeranyije Abanyarwanda ubwo yimamazaga ndetse n’ibindi byinshi bikubiye mu Manifesito yagaragaje, Ishyaka UDPR ryasezeranyije ko rizakora ibikwiriye byose kugira ngo Perezida wa Repubulika ateze u Rwanda izindi ntambwe zirugira rwiza by’ikirenga bityo ibikombe by’ubudashyikirwa bikomeze gutaha i Rwanda. 

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iyi manda mutangiye muri uyu mwaka wa 2024 izabere abanyarwanda bose n’inshuti zabo manda yo kubumbatira ibyo mumaze kutugezaho, umutekano, amahoro, ubufatanye, ubusugire bw’igihugu, ubumwe bw’abanyarwanda, iterambere rirambye n’umubano mwiza n’amahanga.”

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE