Mbabazi yatorewe kuba Umudepite mushya uhagarariye abafite ubumuga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mbabazi Olivia w’imyaka 42 y’amavuko ni we watorewe guhagararira abantu bafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Yari yariyamamaje mu matora y’Abadepite mu byiciro byihariye, yabaye tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Amajwi y’Agateganyo agaragaza ko Mbabazi yabonye amajwi 59,90%, akaba yatowe n’abantu 146, nkuko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024.

Mbabazi yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza, yahigitse abakandida 12 bari bahanganiye uwo mwanya umwe, mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mbabazi asimbuye Hon Eugène Mussolini wari watorewe guhagararira abantu bafite ubumuga mu matora y’Abadepite aheruka yabaye muri Nzeri 2018.

Mbabazi yatowe n’inteko itora y’abagize Komite y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), ku rwego rw’Akarere, ku Ntara no ku Mujyi wa Kigali, ndetse no ku rwego rw’Igihugu n’undi muhuzabikorwa wa NCPD kuri buri Murenge.

Mbabazi afite impamyabumenyi y’icyiro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’imiyoborere, akaba yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

NEC yavuze ko bitarenze tariki ya 27 Nyakanga, izatangaza amajwi ya burundu y’ibyavuye mu matora.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Niyonsenga hoziana says:
Nyakanga 19, 2024 at 2:41 pm

Dear i would like to you can really do have to get communication skills and abilities hardworking person help with diabilities to study in university of support doing well

Niyonsenga hoziana says:
Ukwakira 2, 2024 at 10:14 am

Dear i would like to you can really do have to get communication skills and abilities hardworking person help with diabilities to study in university of support doing well

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE