REG WBBC yatsinze APR WBBC isoza shampiyona y’abagore iyoboye

REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 73-58 isoza Shampiyona ya Basketball mu Bagore iri ku mwanya wa Mbere.
Uyu mukino wari witezwe cyane wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga 2024 muri Lycée de Kigali. Wari umukino uhanzwe amaso cyane kuko wasozaga shampiyona kuri REG, mu gihe APR yo ifite ibirarane bibiri.
Ikipe y’Ingabo yakinnye idafite Kantore Sandra umwe mu bakinnyi bakuru igenderaho cyane warwaye malariya. REG WBBC yatangiye itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Micomyiza Rosine Cisse watsindaga atatu cyane.
Agace ka mbere karangiye iyi kipe iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 15 ya APR WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gukina neza no mu gace ka kabiri, Uwitonze Nandy Linda na Destiney Philoxy batangira gutsinda byazamuye ikinyuranyo kigera mu manota 13.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, Ikipe y’Ingabo yagerageje kugabanya ikinyuranyo Umuhoza Martine n’Umugwaneza Charlotte bagabanya ikinyuranyo.
Igice cya mbere cyarangiye REG WBC iyoboye umukino n’amanota 35 kuri 29 ya APR WBBC.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Micomyiza na Philoxy bongera gutsinda amanota menshi.
Ikipe y’Ingabo yagowe no kubura ibisubizo ku ntebe y’abasimbura bitandukanye na mukeba bari bahanganye.
Agace ka gatatu karangiye ikinyuranyo cyongeye kwiyongera, REG iyoboye umukino n’amanota 59 kuri 43 ya APR WBBC.
Hagati mu gace ka nyuma, Hosendove Taylor Lynn yasohowe mu kibuga nyuma yo gutsinda amanota akajugunya umupira bityo agahabwa ‘technical foul’.
Ntibyamushimishije kuko yahise abwira nabi umusifuzi amuha indi ‘technical foul’ ajyanwa mu rwambariro uko.
Iminota itatu ya nyuma, Ikipe y’Ingabo yavuyemo mu mukino bigaragara ari nako itakaza imipira myinshi inatsindwa amanota menshi.
Umukino warangiye REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 73-58 isoza shampiyona ishimangiye umwanya wa mbere n’amanota 35.
Ikipe y’Ingabo isigaranye ibirarane izahuramo na The Hoops na IPRC Huye gusa niyo yabitsinda byose ntabwo izabona umwanya wa mbere kuko REG WBBC yayitsindiye ku kinyuranyo cy’amanota menshi.
Mu mukino wabanjirije uyu, The Hoops yatsinze East Africa University Rwanda amanota 72-57.
Mu bagabo, UGB yatsinze Tigers amanota 74-67, Orion BBC itsinda Inspired Generation amanota 89-84.


