Kigali: COMESA iriga ku gukwirakwiza ikoranabuhanga muri Afurika

Abagize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) bakoranyirije i Kigali mu nama igamije guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.
Ni inama y’Iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 ikazageza tariki ya 19 Nyakanga 2024, ikaba igamije gufungura ku mugaragaro umushinga w’amahugurwa n’ubucuruzi bw’amashyirahamwe y’ikoranabuhanga mu Karere, mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere no kubungabunga ibidukikije hifashishijwe ikoranabunga, mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), uw’Amajyepfo (SADC) no mu Karere k’Inyanja y’u Buhinde.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya (MINICT), Iradukunda Yves, ubwo yatangiza iyo nama yavuze ko ifite akamaro mu kwimakaza ikoranabuhanga mu bihigu by’Afurika.
Iradukunda yashimangiye ko iyi miryango itandukanye irimo kuganira uko hashyirwaho uburyo bworohereza abaturage b’u Rwanda n’Afurika muri rusange kubona ikoranabuhanga bitabagoye.
Ati: “Hari ibihugu bitandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, icyo baba bashaka ni uko ibikorwa bijyanye n’itumanaho ari ibikorwa remezo, sisitemu zikoreshwa, ari ukugira ngo amakuru y’abantu atangwe neza, bagahuza uburyo bikorwa.”
Iradukunda yavuze ko iyo nama kandi igamije gufasha Leta z’ibihugu bihuriye muri iyo miryango itandukanye guteza imbere itumanaho, binyuze mu guteza imbere sosiyete z’ubucuruzi, n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Muri iyo nama kandi abayitabiriye bahagarariye iyo miryango y’Akarere barungurana ibitekerezo no guhugurwa ku bijyanye na sisitemu zikoreshwa mu ikoranabuhanga muri Afurika.
Iradukunda ati: “Biba byiza cyane kugira ngo umuntu atava mu Rwanda, nagera muri Kenya, Uganda cyangwa Tanzania, amenye uko agenda ahindura igihugu abone serivisi n’amabwiriza amugenga, ibyo bigafasha rero abaturage cyangwa se ibigo by’ubucuruzi bikora ibijyanye n’itumanaho”.
Yashimangiye ko iyi nama ifasha u Rwanda gushyiraho gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga, harimo guteza imbere imbuga za internet zikoresha .rw, guhugura Abanyarwanda mu by’ikoranabuhanga n’ibindi biteza imbera abaturage.
Leonard Chitundu ushinzwe Ikoranabuhanga muri COMESA, yagize ati: “Imwe mu ntego z’aya mahugurwa ni uguteza mbere ikoranabuhanga binyuze mu nzego za Leta n’iz’abikorera. Hari kongerera imbaraga inzego z’ikoranabuhanga no gushyira mu bikorwa politiki zashyizweho n’ibihugu zijyanye n’ikoranabuhanga no kubahiriza gahunda n’amategeko abigenga.”
Yasabye Guverinoma z’Ibihugu n’inzego zishinzwe iby’ikoranabuhanga gushyiraho gahunda zose zishoboka zatuma ikoranabuhanga ritera imbere yaba mu bihugu imbere cyangwa mu Karere.
Yavuze ko ibyo bizashoboka ari uko Leta z’Ibihugu zishyize imbaraga mu gufasha abakoresha ikoranabuhanga n’ibigo byabo, bakubakirwa ubushobozi, hagatezwa imbere ibigo by’ubucuruzi bikora ibijyanye n’ikoranabunga ndetse no gushyiraho amahurwa ku ikoranabuhanga ku bakora mu nzego zaryo.
Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye Umuryango ushinzwe Itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba (EACO) boherejwe na EAC, Ihuriro ry’Abanyamategeko mu itumanaho mu bihuhugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (ARICEA) boherejwe na COMESA, Ihuriro ry’abashyiraho amategeko mu by’itumanaho muri Afurika y’Amajyepfo (CRASA), Ihuriro ry’Ibigo by’Itumanaho muri Afurika y’Amajyepfo (SATA) n’abahagarariye Ihuriro ry’Abahanga mu by’itumanaho muri Afurika y’Amajyepfo boherejwe na SADC.



