Indorerezi Mpuzamahanga zakuriye ingofero imitegurire myiza y’amatora mu Rwanda

Indorerezi Mpuzamahanga zakurikiranye ibikorwa by’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu Rwanda zatangariye uburyo u Rwanda rwayateguye neza, zihamya ko nta handi zabibonye.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2024 ubwo batangazaga raporo y’agateganyo y’uko babonye imigendere y’amatora mu Rwanda.
Ni amatora yabaye ku matariki ya 14 na 15 aho Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu no mu Rwanda batoraga Perezida wa Repubulika n’Abadepite bazabayobora muri Manda y’Imyaka itanu (2024-2029) iri imbere.
Ni indorerezi zari zoherejwe n’imiryango itandukanye irimo uw’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), uw’Afurika Yunze ubumwe (AU), uw’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francofonie) n’abandi, bashimye uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zitwaye mu matora, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’ibindi byatumye amatora aba ntamakemwa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Umuyobozi w’Indorerezi zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), akaba yaranahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, David Maraga, yakuriye ingofero imitegurire ntamakemwa y’amatora yo mu Rwanda ahamya ko nta handi yigeze ayibona.

Yagize ati: “Imitegurire y’amatora yari ku murongo, biteguye neza birimo amahoro, rwose ni yo matora ateguye neza mbonye bwa mbere, by’umwihariko ku munsi w’amatora byari bihebuje.
Muri raporo ya burundu tuzabigaragazamo, imitegurire yari iyo ku rwego rwo hejuru. Abo nari nyoboye bambwiye amakuru yo kuri site y’amatora aho bagiye hose nta bikorwa by’umuvundo byigeze bihaba.”
Yavuze ko nubwo ayo matora yagenze neza ariko hataburamo inenge nke zishingiye ku kunyuranya n’amategeko hamwe na hamwe, bazagaragaza muri raporo ya nyuma bakayishyikiriza Komisiyo y’Amatora mu Rwanda.
Ati: “Murabizi nta byera ngo de! Hari utuntu duto two kunyuranya n’amategeko twagaragaye hano, na two tuzadushyira muri raporo ndumva Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izashaka uko yadukemura.”

Maraga yashimangiye ko ibindi bihugu bikwiye kwigira ku Rwanda uko bategura amatora akanyura mu mucyo no mu bwisanzure.
Ati: “Bakwiye kwigira ku mitegurire no kubungabunga umutekano.”
Icyakora, iyi ndorerezi yavuze ko hari aho babonye inyubako zitorerwamo, zidafite inzira zagenewe abantu bafite ubumuga bakagorwa no kugera aho batorera, bityo asaba Guverinoma y’u Rwanda kubikosora mu matora ataha.
Maranga yashimye uko amajwi yabazwe ndetse ko nta hantu na hamwe indorerezi yari ayoboye zakumiriwe mu gukurikirana byo bikorwa by’amatora ndetse ko zacungiwe umutekano uko bikwiye.
Izo ndorerezi zakoreye kuri site z’itora 114 kandi hose zihamya ko ibikorwa by’amatora byagenze neza.


