Musanze: Abaturage bishimiye intsinzi ya Kagame banamusaba kububakira umuhanda

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abaturage bo mu Mirenge yose yo mu Karere ka Musanze, bishimiye intsinzi ya Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere, ariko abo mu Murenge wa Musanze bo bamusabye kububakira umuhanda.

Imibare y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda yagaragaje ko Paul Kagame ari we uri ku isonga mu gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga, 2024, ni ibintu byakoze ku mitima y’Abanyarwanda, maze bishimira iyo ntsinzi bagaragaza ibyo yabagejejeho.

Dukuzumuremyi Jean de Dieu wo mu Murenge wa Musanze mu Kagari ka Kabazungu, akaba Umukuru w’Umudugudu wa Bihinga; avuga ko bagejejweho byinshi birimo amavuriro, amashuri, Girinka, n’ibindi ariko ngo bakaba bifuza ko bakubakirwa umuhanda.

Yagize ati: “Twishimiye ko Paul Kagame twongeye kumutorera kuyobora u Rwanda, ubu Umunyarwanda abayeho neza mu mudendezo, nta vangura, turyama tuzi ko ejo tujya mu mirimo yacu, tugacuruza tuzi ko ntawe utwambura utwacu, gusa turasaba ko Kagame muri iyi manda itaha azatwubakira umuhanda uvuye ku Murenge wa Kinigi ukagera hano kuri Kabeza.”

Ati: “Uyu muhanda turamutse tuwubonye umusaruro wacu ntiwakongera gupfa ubusa, kuko aka gace keramo ibirayi na tungurusumu nyinshi, ariko kubera imigendekere mibi nta modoka yaza hano ubwo rero twikorera ku mitwe twagera mu mujyi wa Musanze ntibumve imvune yacu bakaduhenda.”

Nyiramana Euphrasie we avuga ko inkeragutabara biyigora kuza gufata umugore uri kunda cyangwa se undi murwayi.

Yagize ati: “Ubu tubonye uyu muhanda ukozwe ababyeyi twaba dusubijwe kuko imbangukiragutabara yajya iza hano ntakwiganyira, ikindi ni uko kubera ibi bibuye byo muri iyi mihanda yo muri kano gace imodoka igenda yisekuraho bigahuhura umurwayi kuko agenda yiceka, Kagame turamushyigikiye cyane kandi twemera ko yumva vuba ikibazo cy’umuturage twizeye ko bizakorwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Twagirimana Edouard nawe avuga ko yishimira intsinzi ya Perezida Kagame kuko yatumye uyu Murenge uba nyabagendwa mu gihe wari wibasiwe n’abacengezi

Yagize ati: “Uwagira ngo Kagame tuzamuhorane iteka, icyo nshima mbere na mbere ku bwanjye ni umutekabo dufite mu gihugu, Perezida Paul Kagame ni we watwamuruyeho abacengezi bo muri FDLR bari bagambiriye kutumara, nta mpamvu rero Abanyarwanda batari kumutora, tumwitezeho byinshi kandi byiza kuko yatumye Umunyarwanda yisanzura mu gihugu cye nta vangura iryo ari ryo ryose.”

Ku byerekeye rero ibyo abaturage basaba Umukuru w’Igihugu harimo n’umuhanda, Twagirimana asanga koko bikwiye ko uriya muhanda wubakwa, ariko kuri ubu ngo akarere kabaye kiyambaje uburyo buciriritse bwo gusasamo amabuye n’igitaka.

Yagize ati: “Ni byo koko uriya muhanda wa Cyanturo –Kinigi  ukeneye gukorwa kuko uramutse ukozwe wakoroshya ubuhahirane , uramutse ukozwe kandi Umurenge wacu wava mu bwigunge, kuri ubu icyo turimo gukora ku bufatanye n’Akarere turimo gushyiramo itaka, ubuyobozi burabizi ko ukenewe kandi uzakorwa kuko twizeye ko Kagame Paul adufitiye byinshi kandi byiza”.

Ni umuhanda ufite ibilometero bisaga 10 uramutse ukozwe wakorohereza abahinzi ndetse na ba mukerarugendo bajya gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Umukuru w’Umudugudu wa Bihinga
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE