CAR: Perezida Touadera yambitse imidali y’ishimwe ingabo z’u Rwanda

Perezida wa Santarafurika (CAR), Faustin Archange Touadera yambitse imidali y’ishimwe ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Santarafurika, MINUSCA, azishimira ko zitwara neza mu kazi zishinzwe
Ni ibirori byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Bangui, Umurwa Mukuru w’icyo gihugu ejo hashize.
Iyo midali zambitswe ni mu rwego rwo kuzirikana ubwitage bwazo no gukora kinyamwuga ndetse n’ubwitange zagaragaje mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano muri CAR, aho zagiye gucungira umutekano abasivili.
Umuyobozi wa Batayo y’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa muri CAR, (RWABATT12), Lt. Col Joseph Gatabazi yashimiye byimazeyo Perezida wa Santarafurika kuba akomeje gufasha izo ngabo gushyira mu bikorwa inshingano zifite muri icyo gihugu. Yanasabye kandi RWABATT12 kudatezuka ku nshingo zifite zo gucungira umutekano, Perezida wa Santarafurika.
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santarafurika, Umuyobozi uharagariye inyungu z’u Rwanda muri Santarafurika Kayumba Olivier n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.


