Gatsibo: Ibyo binjizaga byikubye 2 nyuma yo kugezwaho amashanyarazi

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abakorera muri santeri ya Kinteko, Umurenge wa Gitoki ho mu Karere ka Gatsibo, barishimira umuriro w’amashanyarazi bahawe watumye ibyo binjizaga byikuba kabiri.

Ibi babihera kukuba amasaha yo gukora yariyongereye ndetse na serivisi zitangwa zikoresheje umuriro na zo zarahabonetse bituma abantu batongera kujya kuzishakira ahandi.

Munyandinda Mariko agira ati: “Kubona amashanyarazi byahinduye imibereho yacu cyane. Abacuruza ducuruza igihe kirekire, kandi hari ibyo duha abakiriya tutabahaga umuriro utaraza. Urugero ni uko uwashakaga kunywa ikintu gikonje byagusabaga kujya i Kabarore, mu gihe ubu ayo mafaranga ataducika kuko natwe dukonjesha. Iyo ndebye nkanjye nsanga ibyo nacuruzaga byarikubye kabiri.”

Akomeza agira ati: “Ubundi aha guhera sa moya habaga hari umwijima uteye ubwoba. Ubunyereri na bwo bwatumaga nta muntu wifuza kuhatinda. Ikigaragaza impinduka zikomeye ni uko ubu uhageze saa sita z’ijoro abantu baba bakora, abagenzi bagenda, ku buryo twabonye abakiriya ndetse n’agafaranga kariyongera.”

Ikindi aba baturage bagarukaho ni uko umuriro w’amashanyarazi watumye hari imirimo mishya ikorerwa muri iyi santere irushaho gushyuha kandi abayituriye babyungukiramo.

Mugire Anastase agira ati: “Kuva tubonye umuriro haje abantu basudira, abafite ibyuma bifotora, abandika ku mpapuro zikenerwa n’abaturage n’ibindi. Ibi byatumye titagikora ingendo ndende tujya gushaka izi serivisi. Ikindi imirimo y’ubukorikori ihakorerwa ituma urubyiruko rwacu ruyikora rwiteza imbere. Ibyiza by’umuriro sinabivuga ngo mbirangize.”

Imvaho Nshya Kandi yegereye urubyiruko rukora imirimo yo gusudira no gukora inzugi n’ibindi bijyana, maze batangaza ko kubona amashanyarazi muri Kinteko hari icyo byabafashije mu guha ubuzima bwabo icyerekezo kizima.

Karangwa Sad agira ati: “Njye nize ibijyanye no gusudira. Umuriro utaraza ubu bumenyi nari mbwicaranye kuko aho nari ntuye hari icyaro, nta kuntu nabona mbyaza umusaruro ubumenyi nakuye mu ishuri ry’imyuga. Ariko aho umuriro uziye nahise ntangira gusudira ndetse haboneka na bagenzi banjye turafatanya, aho ubu hari n’abana baba baracikishirije amashuri baza bakatwigiraho kandi twese tubona akazi kadutungira imiryango ndetse tugateganyiriza n’ejo hazaza.”

Bagenzi be b’urubyiruko bakora imirimo y’ubukorikori bavugako kubona ibyo bakora byabarinze kuba bakwishora mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ikindi bashimira kuba aho batuye haragejejwe amashanyarazi ni ukuba abaza kuhakorera barabaye benshi ku buryo babona n’akazi gatutse ku bikorwa by’abandi, cyane cyane ibijyanye n’ubucuruzi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Gatsibo Kamugisha Fred avuga ko bageze ku kigero cya 71% bageza umuriro ku baturage.

Akomeza asaba abaturage kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi akabafasha kongera imirimo bityo iterambere ryabo rikarushaho kwihuta.

  • HITIMANA SERVAND
  • Nyakanga 18, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE