Icyizere cy’Abanyarwanda gituma Perezida Kagame adashoberwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma yo gutangarizwa iby’ibanze byavuye mu matora amaze iminsi ibiri akorwa, Paul Kagame wegukanye amajwi 99,15% yahishuye ko icyizere cy’Abanyarwanda kimufasha kubaho adashoberwa na rimwe. 

Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, yabigarutseho nyuma yo gukurikirana ibisubizo by’agateganyo byavuye mu matora byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. 

Yavuze ko ibyayangajwe na NEC bivuze ikintu gikomeye mu buzima bwe. Ati: “Bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahere ko akugarurira icyizere. Icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe.”

Aho ni na ho yahereye ashimangira ko icyizere agirirwa n’Abanyarwanda ari cyo gituma atajya ashoberwa mu buzima kubera ko na we aba yizeye ko ibibazo byose yahura na byo bafatanya kubikemura. 

Ati: “Kubera icyo cyizere, imyaka yose tumaranye, n’ibikorwa byinshi ndetse rimwe na rimwe bigorana,ariko hari uwari wambona nsa n’uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na busa no mu bigoranye bihe tumaze kunyuramo cyangwa se tuzanyuramo no mu gihe kizaza, impamvu ni iyongiyo.”

Perezida Kagame atorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nyuma yo guhigika Dr Frank Habineza wagize amajwi 0,53%  mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Perezida Kagame yashimiye umuryango we udahwema kumushyigikira mu bihe byose, ati “buriya na bo bambera akabando.”

Yashimye kandi Abanyarwanda bose bamubaye hafi muri byose ariko cyane cyane abamubaye hafi bakabimwereka bamutora. 

Abanyarwanda batandukanye mu Rwanda no mu mahanga bakomeje kugaragaza ibyishimo batewe no kumva ko bihitiyemo umuyobozi ubereye u Rwanda. 

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko intsinzi yishimirwa hazirikanwa inshingano ziremereye zimutegereje. 

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na yo irashimira Abanyarwanda ko bitabiriye ku bwinshi kandi bakarangwa n’ituze mu gihe cyo gutora ku buryo amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure. 

Abatora bashimiwe ko nta waranzwe n’ibikorwa bibijijwe mu gihe cy’amatora, birimo kwamamaza n’ibindi bitemewe ku munsi w’itora. 

Abakandida bose n’imitwe ya Politiki bashimiwe ko bubahirije ibyo basabwe birimo kwirinda kugaragaza ibyo basabwe. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE