Muhura basabye ko abazatorwa bazabashyirira kaburimbo mu muhanda Muhura- Ndatemwa

Abaturage bo mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo bavuga ko nyuma yo gutorwa, abazaba begukanye intsinzi bakwiye kuzabazirikana bakabakorera umuhanda ubahuza n’umuhanda munini Kigali-Kagitumba.
Ibi abo baturage babigarutseho kuri uyu wa 15 ubwo bitabiraga igikorwa cyo kwitorera abayobozi barimo Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Abanyamuhura bakaba bagaragaje ukwitabira amatora bazindutse aho wasangaga bafite akanyamuneza banishimiye iki gikorwa.
Nyuma yo gutora bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko bIshimira iterambere bageraho, ariko bagaragaza ko bifuza kuzabona umuhanda ubahuza na Ndatemwa urimo kaburimbo.
Iki rero kikaba kimwe mu byo bumva bategereje ku bayobozi bitoreye aho bifuza ko byazashyirwa mu byo bazakorera ubuvugizi ndetse uyu muhanda ukaba wakubakwa muri iyi manda y’imyaka itanu.
Mukambuguje Epiphanie agira ati”Ni byiza twatoye kandi neza uko tubyifuza. Icyo twasaba ni uko abazatsindira kutuyobora muri iyi manda itaha bazazirikana Muhura ko tugihura n’ikibazo cy’ivumbi rikabije, aho badukoreye ubuvugizi tugakorerwa umuhanda wa Kaburimbo byaba ari igisubizo kuri twe.”
Mugenzi we Karangwa Charles usanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi nawe avuga ko bashima no kuba uyu muhanda warashyizwemo latelite ariko akavuga ko byaba byiza umuhanda ushyizwemo kaburimbo.
Ati: “Natwe byatubera tubonye umuhanda w’umukara, byakoroshya ingendo ndetse n’abagana Umurenge wa Muhura bakwiyongera bityo n’ubucuruzi bukarushaho kuduteza imbere.”
Umuhanda wa Muhura- Ndatemwa ukoreshwa cyane n’abaturage bagana i Kigali ndetse ukanifashishwa n’abagana ku buyobozi bw’Umurenge, abajya ku biro by’Akarere ka Gatsibo n’aberekeza ku biro by’Intara y’Iburasirazuba.
