Muhanga: Biteze gukomezanya n’abatorwa mu iterambere n’umutekano

Abaturage bazindukiye mu gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bavuga biteze ko abazatorwa babitezeho gukomezanya mu iterambre ndetse n’umutekano.
Nyaminani ahamya ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize, yifuza ko utorwa azarikomeza ntanibagirwe umutekano.
Yagize ati: “Abo dutora tubitezeho gukomeza gushimangira iterambere n’umutekano ndetse natwe nk’Abanyarwanda tugakomeza gusigasira ibyagezweho no kugira uruhare mu kwirindira umutekano.
Abafite intege nke ni bo bashyizwe imbere, noneho abaje gutora bwa mbere na bo bazindutse kuko bari babifitioye ubwuzu bo bari babari inyuma.
Umwe mu rubyiruko rwaje gutora ubwa mbere, rwabwiye Imvaho Nshya ko rwumvaga rufite amatsiko ajyanye n’uburyo abantu batora, uko haba hameze n’ibindi.
Yagize ati: “Mfite imyaka 20, ni bwo bwa mbere ntoye, ariko numvaga mfite amatsiko yo kugera ku biro by’itora ngo ndebe uko haba hameze, uko gutora bikorwa n’ibindi. Nashimishijwe no kuba nitoreye abayobozi kuko mbitezeho gukomezanya mu iyterambere ndetse n’umutekano dufite ukazakomeza gusigasirwa.”
Yongeyeho ko yazindutse ariko agasanga hari n’abandi bazindutse cyane cyane abakuze n’urundi rubyiruko bagenzi be kuko bumvaga gutora ari inshingano bagomba kuzuza hakiri kare.
Abandi bakuru bari bitabiriye gutora bazindutse kugira ngo babone uko bakomeza indi mirimo yabo.
Ndagijimana yagize ati: “Nazindutse ngo nuzuze inshingano yo kwitorera abayobozi, abakorerabushake b’amatora ababanje kurahira, banatwereka ko udusanduku turimo ubusa, tubona gutangira gutora, nagira ngo ngaruke mu rugo mu mirimo yanjye ya buri munsi.”
Umubyeyi yavuze ko yazindutse ku buryo saa kumi n’imwe yari afashe inzira ajya ku biro by’itora, agira ngo namara gutora ahite yikomezera imirimo ye.
Ati: “Kuva saa kumi n’imwe nari mfashe inzira ngana hano kuri site ya Saint Augustin i Gahogo ngira ngo nitorere ubwanjye, nihitiremo abayobozi, mbe nubahirije inshingano yo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite nyuma yo gutora njye gutunganya imirimo mfite mu rugo.”
Yongeyeho ko nta mayobera kuhagera kuko hari ibimenyetso biranga aho biro z’itora ziherereye.
Kuri biro y’itora ya Saint Augustin hatorewe n’abatuye mu Midugudu ya Ruvumera, Kamugina na Rutenga batoreye mu byumba by’itora 9 hateganyijwe gutorera abantu 7 351.



