Musanze: Uwatoye Kayibanda na Habyarimana yanyuzwe n’amatora atekanye

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyiransabimana Mariam indangamuntu ye igaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1935, yanyuzwe no kuzindukira mu matora aho yihitiyemo Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bazayobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Uyu mukecuru utuye mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, ahamya ko mu matora yose yabaye ku ngoma zose yariyeho, ubu ari bwo yanyuzwe no kubona ubuyobozi bwita ku baturage bose nta vangura, aho amatora arangwa n’umutekano kandi agakorwa nta Munyarwanda waciriwe ishyanga.

Uyu mukecuru yabyutse mu rukerera ajya kuri site y’itora aho yasabye abuzukuru be ngo bamuherekeze ajye kwihitiramo abayobozi babereye u Rwanda.   

Avuga ko yumvaga agomba guhigura umuhigo yagiranye n’umukandida we akunda kandi ngo yakomeje gusaba Imana ngo itariki ya 15 Nyakanga 2024, izagere agihumeka.

Yagize ati: “Urabona ko ndi umunyantege nkeya mu myaka njyewe numva igera ku 100 kuko batwandikishaga bamwe tumaze kumera amabere. Nabayeho mu bihe binyuranye by’imyoborere, ariko ntabwo nigeze mbona aho umuyobozi agabira umuturage, agaha umuntu ugeze mu za bukuru umushahara wa buri kwezi. Njye rero byaranshimishije musezeranya gukomeza kumushyigikira.”

Uyu mukecuru ngo yahisemo kuzinduka kubera ko kuva aho atorera n’aho atuye hari ikilometero  imwe n’igice, ariko kubera intege nke yahisemo kwiyambaza abuzukuru be ngo bamuherekeze.

Yagize ati: “Naraye ndota ndi mu cyumba cy’itora, mu rukerera rero nabyutse ndakaraba kugira ngo nzinduke kuko nta ntege mfite ntabwo ntuye kure y’aho dutorera ariko njye nahakoresha nk’amasaha 3. Abana bamperekeje mpageze ntora mu ba mbere, n’iyo ndwara nari gusaba ko ntorera mu bitaro mfa kuba numva cyangwa se mvuga. Nshimye Imana ingejeje uyu munsi kuko iyo mfa ntamuhaye ijwi ryanjye ntabwo nari kuzagera mu ijuru.”

Uyu mukecuru avuga ko yabayeho mu bihe byinshi, akajya mu matora, ariko ngo bakoraga ingendo ndende ntibabone ibyiza by’amatora.

Yavuze ko babeshywaga ubumwe n’amahoro, ariko bamwe mu Banyarwanda bagahora batotezwa, bamwe bahunga abandi bicwa batwikirwa, kandi byitwa ngo batoye ubwisanzure mu gihugu.

Yagize ati: “Ubu ni bwo turi mu Rwanda nyarwo, aho umuntu yisanzuye njye navutse ku ngoma ya cyami. Kugeza ubwo bahambirije icyitwa Umututsi arangazwa, abasigaye mu gihugu bose natwe twakoraga icyo bita ingirwamatora. Nta ruhare twayagiragamo, yemwe hari n’ubwo batugeragaho nimugoroba tugasinya bakatubwira ngo ntituzirirwe tuza ku matora, ubu rero ni bwo navuga ko u Rwanda aribwo rugize Demukarasi.”

Nyiransabimana yongeraho ko iyo apfa atujuje amasezerano yagiranye n’umukandida we ubwo yiyamamazaga byari kuba ari igisebo kuri roho ye.

Yagize ati: “Natoye Perezida Kayibanda ndetse na Habyalimana, ariko nta mutuzo byaduhaye kuko buri mwaka hapfaga Abanyarwanda abandi bakangazwa nyuma y’amatora. Njye nsigaje iminsi mike yo kubaho  ku Isi no  mu Rwanda kuko ndashaje ariko nzasiga u Rwanda ruri mu bumwe nzabwira Imana ngo yarakoze kuko abuzukuru bacu bafite igihugu cyiza kizira amoko n’amacakubiri kizwi ku Isi kandi gikunzwe kinakataje mu ikoranabuhanga.”

Rukondo Rosine, umwe mu buzukuru bamuherekeje bakamugeza aho atorera ndetse bakanamucyura asoje gutora, yavuze ko uyu mukecuru yari ategerezanyije amatsiko uyu munsi kuko yabakuye mu bitotsi butaranacya.

Yagize ati: “Nyogokuru wacu akunda Umukandida we cyane kuko ngo aho yamumenyeye ni ho yagiriye amahoro.  Kuko kuri ubu yamuhaye inka ndetse amuha amafaranga yo muri VUP, ubwo twanamuherekezaga i Busogo nyogokuru yatashye avuga ko tumusengera ngo azatore umukandida we. Twese rero uko yabidusabye twabikoze turamuherekeza none aramutoye murabona ko yishimye.”

Muri iki gikorwa cy’amatora abageze mu zabukuru n’abandi banyantege nkeya boroherezwa gutora, aho uyu mukecuru by’umwihariko yanishimiye ko yahise yakirwa agatora mu ba mbere.  

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Elie says:
Nyakanga 16, 2024 at 10:53 pm

Uyu ni muto njye mukecuru yavutse 1918 Kandi amatora yayagiyemo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE