Igikombe cy’Amahoro 2022: Amakipe ahabwa amahirwe yo gukomeza muri ½ yitwaye neza

AS Kigali 1-0 Gasogi United
Etoile de l’Est FC 1-2 Police FC
Rayon Sports 1-0 Bugesera FC
Marines FC 0-2 APR FC
Amakipe yahabwaga amahirwe yo gukomeza muri ½ yitwaye neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2022.
Mu mikino yabaye taliki 26 Mata 2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0. Ikipe ya Police FC yitwaye neza itsinda Etoile de l’Est FC ibitego 2-1 naho ikipe ya Rayon Sports itsinda Bugesera FC igitego 1-0.

Taliki 27 Mata 2022, ikipe ya APR FC yatsindiye Marines FC i Rubavu ibitego 2-0.
Nyuma y’iyi mikino ibanza biteganyijwe ko taliki 03 na 04 Gicurasi 2022 hazaba imikino ya ¼ yo kwishyura.
Ikipe ya Bugesera FC izakira Rayon Sports kuri Sitade ya Bugesera (15h00) naho kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Gasogi United yakire AS Kigali (15h00). Iyi mikino izaba taliki 03 Gicurasi 2022.
Taliki 04 Gicurasi 2022, ikipe ya Police FC izakira Etoile de l’Est FC (12h30) naho APR FC yakire Marines FC (15h00), imikino yombi izabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.