Rusizi: Ibyishimo bidasanzwe ku rubyiruko rwatoye ku nshuro ya mbere

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi rwitabiriye amatora ku nshuro ya mbere ruravuga ko rwishimiye bidasanzwe kwitorera Umukuru w’Igihugu rwitezeho iterambere ry’ejo hazaza n’Abadepite bazamufasha.

Nshimiyimana Angélique w’imyaka 22, wo mu Kagari ka Kamashangi yagize ati: “Ndishimye cyane bitavugwa kwitorera bwa mbere Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Twageze kuri byinshi kubera imiyoborere myiza n’umutekano usesuye. Nazindutse ngo nshimangire ko nshaka gukomezanya n’iyo miyoborere iteza imbere urubyiruko, ni yo mpamvu mumbona aha.”

Muhawenimana Joël w’imyaka 23 wo mu Kagari ka Kamurera, na we uvuga ko atoye bwa 1, ati” Umunezero wandenze. Mu gihe twumva ahandi amatora aba ari imirwano gusa, aha ho ni ubukwe. Nk’urubyiruko turacyeye, twabukereye kuko dushaka gukomeza iterambere. Baraduha serivisi nziza ku buryo rwose byadushimishije cyane.”

Arabihuriraho na Mukaniyonsenga Violette w’imyaka 22 na we ugira ati: “Nazindutse kuko uyu mwaka nanjye aya matora andeba kubera ko amahitamo yanjye ni yo ari bugene ejo hanjye hazaza. Urubyiruko tugomba kwitabira ku bwinshi tukitorera umutekano n’iterambere rirambye twifuza.”

Site y’itora ya Kamashangi, mu Murenge wa Kamembe, imwe mu zo Imvaho Nshya yagezeho, yari yatoreyeho abaturage 7332. Site 5 z’Umurenge wose wa Kamembe zatoreyeho abaturage 22 713, abenshi bakaba ari urubyiruko rurimo n’urwari rutoye bwa mbere.

Nyirarukundo Azyza ushinzwe Uburere Mboneragihugu mu matora mu Murenge wa Kamembe, yavuze uko urubyiruko rwaje gutora bwa mbere rwagaragaje uko rwakiriye igikorwa cy’amatora.

Ati: “Nk’urubyiruko ruje gutora bwa mbere urabona ko runezerewe cyane rwose, ruvuga ko rukereye kwitorera Umukuru w’Igihugu rwitezeho gukomeza kuruteza imbere, n’Abadepite bazamufasha kugira ngo dukomeze dutere imbere.”

Mu Karere kose ka Rusizi hateganyijwe ko hagomba gutora abaturage bose hamwe 325 197, abagore 176 458 n’abagabo 148.739. Urubyiruko rwose hamwe ni 141.773 bangana na 44%.

Mukaniyonsenga Violette avuga ko uyu ari umunsi udasanzwe mu mateka ye
Muhawenimana Joël na we avuga ko ari umunezero udasanzwe kwitorera Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yifuza
Nyirarukundo Azyza ushinzwe Uburere Mboneragihugu mu matora mu Murenge wa Kamembe
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 15, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE