Hari site z’itora zateguye uruhimbi na tapi zanyurwagaho n’abatora

Byavuzwe kenshi kandi bizwi ko amatora mu Rwanda ari ubukwe. Uwo ni umwihariko n’ubudasa bw’u Rwanda bukunze kuvugwa n’Ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Ahagana Saa saba z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, ibikorwa by’amatora ya Perezaida wa Repubulika n’Abadepite yari agikomeje kandi imirongo ari miremire.
Muri ayo masaha, Imvaho Nshya yageze ku biro by’itora kuri St Emmanuel mu Kagari ka Gako no kuri G.S Masaka ahazwi nko kuri 40 mu Kagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, isanga hari imirongo miremire y’abatora.
Site yo kuri St Emmanuel yateguye uruhimbi mu rwego rwo guha agaciro amatora y’umukuru w’igihugu.
Murerwa Allen yavuze ko bahisemo gutegura uruhimbi kugira ngo bagaragaze ko ubuyobozi ari ubwita ku baturage kandi bukabagabira, bagatunga bagatunganirwa.
Ati: “Twateguye uruhimbi n’inshinge mu nzira zinyurwamo n’abaje ku biro by’itora kugira ngo batore neza kandi mu bwisanzure. Ibi bigaragaza ko twishimiye ubuyobozi bw’igihugu bwadukamiye umunyarwanda akongera kunywa amata.”
Ibi abihuriraho na Rwasamanzi Vedaste na we watoreye mu Murenge wa Masaka. Avuga ko yaje gutora agatungurwa n’uburyo ibyumba by’amatora biteguye ndetse na site uko yateguwe.
Ati: “Byantunguye wakwibaza ko hari umukobwa ugiye gushyingirwa cyangwa ugiye gusabwa hano. Ibi ni uguha agaciro kanini amatora yacu.”
Hari imitako itandukanye kandi ibereye ijisho ndetse n’urubyiruko rwari rwahawe inshingano zo kwakira abajya mu cyumba cy’itora bityo rukita ku bantu bafite ubumuga cyangwa abakuze n’ababyeyi batwite kugira ngo bashobore gutora mbere y’abandi.
Umusaza ugeze mu zabukuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko amaze umwaka mu bitaro muri Kicukiro ariko akaba yahisemo kwitabira ibikorwa by’amatora.
Sebahire Claver na we yishimiye uko site z’itora zari zarimbishijwe avuga ko biteguye kwinjiza umugeni mu nzu.
Ati: “Nishimiye uko hano hantu hateguye neza kandi biragaragaza ko dufite ubukwe. Twiteguye kwinjiza Umugeni munzu hanyuma tukaza gutwikurura turi mu mutuzo, muri make mu kanya turinjiza umugeni mu nzu.”
Nubwo Sebahire akoresha imvugo iijimije ariko kuba bateguriwe inzira banyuramo bajya gutora ubwabyo ngo ni ishusho y’agaciro abanyarwanda baha amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite ndetse n’andi matora ajya ategurwa mu nzego z’ibanze.
Uwamahoro Janvière, uhagarariye site y’itora ya G.S Masaka, yavuze ko Saa kumi n’imwe za mugitondo yageze kuri site akahasanga abaturage hafi 10 bari bazindutse baje kwitorera Umukuru w’Igihugu.
Yabwiye Imvaho Nshya ko kuba byageze Saa saba hari imirongo miremire nta kibazo kirimo ko bizeye ko igihe kiribwongerwe bityo abaturage bose bagatora.












