Dr. Frank Habineza yizeye gutsinda amatora n’amajwi 55%

Dr Frank Habineza, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yishimiye kubahiriza uburenganzira bwo gutora, anahishura ko yizeye gutsinda amatora n’amajwi 55% akurikije uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza.
Dr. Habineza ni we mukandida watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), akaba na we yarasoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu mpera z’icyumweru gishize.
Yashimiye uburyo yakiriwe neza n’abaturage bose aho yagiye kwiyamamaza, ndetse akaba anatoye abona ibintu byose birimo gukorwa mu mucyo no mu bwisanzure.
Ibyo ngo bimuha icyizere ko nta kabuza atsinda amatora ndetse ishyaka rye rikabona n’imyanya itari munsi ya 29 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati: “Icyizere ndacyagifite; twasoje kwiyamamaza mfite icyizere cyo gutsinda kuri 55%, ndetse ishyaka ryacu no mu badepite tukabona 20. Icyizere ntabwo ndagitakaza.”
Yakomeje ashimangira ko amatora y’uyu mwaka yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye cyane.
Abishingira ku buryo abaturage batacyishisha guhura n’abakandida batandukanye, ati: “Twazengurutse Igihugu cyose, abaturage baratwishimiye aho twagiye mu gihugu cyose baduhaye n’impano hirya no hino mu gihugu, kandi baranatubwiraga ko bazadutora.”
Dr. Habineza ntahwema kugaragaza ko amatora y’uyu mwaka atandukanye cyane n’ayo mu mwaka wa 2017, ubwo na bwo yahatanye ariko agacyura amajwi 0.48.
Yasabye Abanyarwanda ko bakomeza iyi ntambwe bamaze kugeraho kuko igaragaza icyerekezo cyiza cy’Igihugu mu kwihitiramo abayobozi no kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza.
Yongeyeho ati: “Ahubwo n’ikindi kintu umuntu yavuga ni uko na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabiteguye neza. Ubona ko ibintu byateguwe neza, kuva ku gutanga za kandidatire, twiyamamaza, mu by’ukuri ubona ko byateguwe neza kurusha ubushize. Biratanga icyizere, turizera ko n’ibiva muri aya matora biraba ari byiza kurushaho.”
Nubwo afite iki cyizere, Dr. Habineza anemeza ko mu gihe amatora yaba akozwe mu mucyo no mu bwisanzure, yuteguye kwakira ibiyavamo kabone n’ubwo atatsinda nk’uko abyiteze.



gl says:
Nyakanga 15, 2024 at 12:29 pmNibyiza kwishimisha aliko umuntu umuntu akareka gukabya gukabya ibyo nawe abona namaso ye 55% !!!!! biteye isoni kubyumva kumuntu wabonye uko abaturage bitabira ukwiyamamaza aramuttse abonye agera kuli 3% ubwabyo byatangaza abantu ese ubundi umuntu yahangana na Kagame yarakoze iki ko umwe yerekana ibikorwa undi avuga gusa ngo amatora nakorwa mumucyo !!byabaye urwitwazo uretse nindorerezi umuntu akwiye kureba aho yagiye nabantu yahasanze umubare nuwo ntabitangaza bindi byaba umuntu nijwi limwe