Muhanga: Umukecuru yagiye gutora mu gicuku aherekezwa n’Ingabo z’u Rwanda

Nyiransabimana Venerande w’imyaka 65 y’amavuko yatunguranye ubwo yerekezaga kuri site y’itora butaracya aje kwitorera Perezida n’Abadepite ashimira abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda bamuherekeje akagera kuri site ntacyo yikanga.
Nubwo igihe cyo gutangira gutora cyari saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga, Nyiransabimana we yari yahageze saa kumi na 45, akaba yabitewe n’uko yumvaga nta cyo yikanga kuba yahagera azindutse.
Yashimiye abasirikare bamuherekeje bakamugeza kuri site y’itora, akaba yatoye abayobozi azi neza ko bazasigasira umutekano n’ubwisanzure bwa buri wese.
Uyu mubyeyi atuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, akaba avuga ko kuzinduka ajya gutora, ari icyizere afititiye umutekano w’igihugu cy’u Rwanda rwamubyaye , kandi ari ukugira ngo yitorere abayobozi yifuza ko bakomeza iterambere ry’imibereho myiza u Rwanda rumaze kugeraho badasize n’umutekano.
Avuga ko kuba yazindutse saa kumi kandi atikanga ko mu nzira ko hari uwamugirira nabi, abiterwa no kwizera umutekano Igihugu gifite.
Aho ni ho ahera asaba abayobozi yamaze gutora gukomeza iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse no gukomeza gushyigikira umutekano Igihugu cye gifite.

Ati: “Jyewe kuza gutora nzindutse, ni ukubera ko nizera umutekano w’Igihugu cyanjye, kuko kuva ku muhanda wo haruguru ntuyeho, namanutse ntacyo nikanga kugeza ngeze hano nje gutorera nakirwa n’abashinzwe umutekano noneho banyereka aho mba nicaye.”
Nyiransabimana akomeza avuga ko impamvu avuga umutekano ari uburyo abashinzwe umutekano bamuherekeje ndetse ko abashimira muri rusange.
Ati: “Hari ikintu nibagiwe kukubwira niba ari uko maze gusaza! Urumva hari ahantu nageze mpura n’abasirikare bari bari mu muhanda barambaza ngo ndajya he noneho mbasubiza ko ngiye gutora, nuko nabo bati : “mukecu ngwino tukugezeyo”. Maze baranzana bangeza hano, ku buryo rwose ndi kubashimira cyane.”
Nyiransabimana asaba abayobozi yamaze gutora ko bakomeza gusigasira ibyagezweho, nk’umutekano imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ryabo.
Ati: “Icyo nsaba abayobozi namaze gutora ndabasaba gukomeza gushyigikira iterambere ry’imibereho myiza yacu, gukomeza umutekano Igihugu cyanjye ndetse bagakomeza gufasha abana kwiga kugira ngo igihugu cyanjye kigire abahanga bakomeza kugishyigikira mu iterambere rirambye.”
Mukecuru Nyiransabimana ni umwe mu Banyarwanda basaga miliyoni 9 bazindukiye mu matora imbere mu Gihugu, nyuma y’uko ababa hanze y’Igihugu batoye ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga.


Dushimimana laurent says:
Nzeri 21, 2024 at 4:35 pmMwamufasha