Perezida Kagame yakiriye abahanzi yabyemereye yiyamamaza (Amafoto)

Perezida Paul Kagame, akaba umukandida wa RPF Inkotanyi, yakiriye mu rwuri rwe abahanzi benshi batuye mu Karumuna, asohoza isezerano yatanze mu cyumweru gishize mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Karere ka Bugesera.
Iryo sezerano yaritanze ubwo Butera Knowless uri mu basusurukije bikomeye abitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza mu bice bitandukanye by’Igihugu, yabimusabaga na we akabimwemerera.
Perezida Kagame yakiriye abo bahanzi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, ukaba wabaye n’umwanya wo kuganira no gutaramana nk’uko umuhanzikazi Knowless yari yabisabye.
Ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, Perezida Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida mu matora yatangiye ku Cyumweru mu mahanga no kuri uyu wa Mbere mu Gihugu, ni bwo yiyamamarije mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera.
Icyo gihe Knowless yavuze ko abaturage b’i Bugesera bishimira iterambere rimaze kugera muri aka Karere maze aboneraho no gusaba Paul Kagame ko nk’umuturanyi wabo yazabatumira bagatarama.
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku barenga ibihumbi 250 bari bateraniye muri ako Karere ka Bugesera, yakiriye neza icyifuzo cya Knowless maze amwemerera kuzabatumira nyuma y’amatora bagataramana.
Perezida Kagame yagize ati: “Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite muri gahunda ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama, ndetse twebwe kubera imyaka yacu naho tugeze, buri gihe kigira ibyacyo. Akantu twatangiye kukabona kera mbere y’aba bana, hanyuma ubwo abantu iyo bataramye barishima, ndetse kubera ko katugezeho kera, twe dushobora no kugaba, ubwo tuzabagabira rero.”
Butera Knowless yagaragaje ko kuba Paul Kagame n’umuryango we barimukiye mu Karere ka Bugesera byazamuye agaciro k’aka Karere agaragaza ko gasigaye kifuzwa na benshi.
Paul Kagame na we yashimangiye ko kujya gutura i Bugesera yabitewe n’uko byagombaga kuba ubutumwa bugaragaza ko mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu cyangwa aho kurimbukira hahari.
Abahanzi bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, barimo Knowless n’umugabo we Producer Ishimwe Clement, Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, Nemeye Platini na we uzwi nka Platini P, Rwangabo Byusa Nelson uzwi nka Nel Ngabo n’abandi batandukanye.








