Igihe nzaba ntahari Abanyarwanda ni bo bafite amahitamo y’ubuyobozi- Kagame

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi akaba na Chairman wawo, Paul Kagame yavuze ko mu gihe azaba atakiyobora, atamenya ngo mbe byagenda bite, ko ahubwo Abanyarwanda ari bo bazagira amahitamo y’ubuyobozi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batandukanye, baba abo mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Umunyamakuru wa NBS TV, yamubajije uko bizagenda mu gihe azaba atakiri ku buyobozi, kuko bigaragara ko abaturage bamukunda.
Yamusubije agira ati: “Ntabwo nshaka gukekeranya ibyaba mu gihe naba ntahari ngo ntangire gutekereza ibyakurikiraho kuko ntabyo nzi, njye nkora icyo ngomba gukora mu gihe nkiri hano kandi nkabikorana n’Abanyarwanda nk’uko wabivuze kandi ibyabaye mu mateka y’u Rwanda naho tugeze, ntabwo nkora njyenyine, sintekereza ko hari Kagame wenyine ahubwo dutera imbere dufatanyije, nkorana na bo nk’umuyobozi w’amahitamo yabo kandi igihe nzaba ntahari ntekereza ko bazagira andi mahitamo azabayobora neza.”
Kuba Abanyarwanda bahora bamusaba kubayobora, yavuze ko hakwiye kuba hatekerezwa uwamusimbura kuko hari abafite ubushobozi bwo kuyobora.
Ati “Nubwo nemera kuba Perezida, ntibakwiye kwibagirwa gushyira imbaraga mu gushakisha abantu bazagera ikirenge mu cyanjye. Buri munsi ndabibutsa.
Ubwo nabaga Perezida, abaturage bakomeje kuvuga bati turacyagushaka. No mu nama y’Umuryango nyoboye twagiranye ikiganiro, nabasabye gutangira gushaka uwazansimbura. Nabibabwiye mu 2010, mu 2017 nabisubiyemo ndetse na vuba aha mu 2024 narabivuze.”
Perezida Paul Kagame yabajijwe icyakwitabwaho muri iyi manda nshya y’imyaka 5.
Yagize ati: “Manda yindi, ikindi cyaba iki se kitari ugukomeza ibyo dusanzwe dukora by’iterambere, by’umutekano n’imiyoborere myiza, demokarasi erega ni cyo ivuze. Imiyoborere myiza mu guhitamo abantu bakagera ku cyo bashaka, ni cyo tugerageza gushyira ku murongo, ni ibyo bikomeza, nta bindi bishya byaturutse ahandi dushaka gukora.”
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa by’amajyambere bikorwa n’Abanyarwanda bose, iyo ubahaye uburyo babukoresha bakagera ku byo bifuza, bityo ko u Rwanda rukomeje inzira rwahisemo y’iterambere mu nzego zose.
