Ngororero: ‘Nyabatatu’ arashimira Perezida Kagame wamuhaye imbyeyi ikamirwa abana

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuturage wo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Matyazo witwa Mukandoli Marie Solange, wataziriwe izina rya Nyabatatu kuberakubyara abana 3 icyarimwe avuga ko Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yamuhaye ibere rya gatatu, ari ryo nka ikamwa ubwo yari amaze kubyara abana batatu.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Mukandoli wari wuzuye akanyamuneza n’ibyishimo aterwa no kuba mu Rwanda rwiza, yashimangiye ko inka ikamwa yahawe ari yo ntandaro yo kuba abana be 3 yabyaye bamaze imyaka 8 basa neza bafite ubuzima bwiza.

Ati: “Nitwa Mukandoli Marie Solange irindi zina rya ‘Nyabatatu’ ni Kagame warimpaye, kuko nabyaye abana batatu b’impanga mfite amabere abiri, irya Gatatu ni irya Papa wanjye Kagame Paul kuko ubu bamaze kugira imyaka 8 bose bari kwiga kubera imiyoborere myiza nkesha Paul Kagame.”

Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu nk’umubyeyi, mutegeye urugori, mufatiye iry’iburyo kandi ndamuhekeye, iyo ntamugira mba narapfuye. Nabyaye abana batatu b’impanga ubwo mba umushyitsi ku irimbi ariko narafashijwe ndahava, rero ndamukunda cyane”.

Mukandoli avuga ko abana be yababyaye tariki 03 Werurwe 2016, ndetse ngo ubu bakaba bafite ubuzima bwiza ari nayo mpamvu yifuza kuzahura na Perezida Kagame wamuhaye inka ifite inyana, akamushimira, akamwereka uko abana be bangana kuko ngo ari we abakesha.

Yemeza ko mbere y’uko abyara abo bana yari mu buzima bubi cyane ari nta n’urwara rwo kwishima afite cyakora ngo   nyuma yo guhabwa Inka izajya ibakamirwa, ubuzima bwe bwarahindutse arera abana abanasha no kwiteza imbere.

Ati:”Nari mbayeho nabi cyane kuko nta bushobozi nari mfite rwose, nkennye cyane ntabona naho naca inshuro, ntabwo nari gushobora kurera abana batatu b’impanga. Ntabwo nari kubona amata mbaha ariko navuye ku bitaro nsanga inka mu rugo kandi ikamwa”.

Avuga ko yifuza kuzajya kureba Kagame akamwereka abana. Ati:”Mu mumbwirire ngo Nyabatatu aragushaka , akwereke abana b’impanga yabyaye yihebye ariko ukamugarurira icyizere, ni abakobwa batatu beza bashimishije rwose”.

Mukandoli Marie Solange ashimira Kagame wakuye abagore mu gikari, bakambara bagacya, akabaha ijambo bikaba bituma na bo bamutegera urugori.

Kugeza ubu Mukandoli ni umwe mu bagore bashima kuko ngo akora muri VUP agahabwa amafaranga akomeza kumufasha gutunga umuryango we.

Ati: “Mu minsi 10 njya kubikuza amafaranga mpembwa muri VUP, ni yo mpamvu mvuga ngo mukecuru nawe musaza hagurukana isheja twitorere umubyeyi.”

Mukandoli Marie Solange ushimira Perezida PaulKagame inka y’imbyeyi yamuhaye igakamirwa abana 3 yabyariye icyarimwe
  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE