Kayonza: Ndego barashimira FPR- Inkotanyi yazitiye Pariki y’Akagera

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu banyamuryango b’Umuryango FPR- Inkotanyi batuye mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bashimira ubuyobozi bw’uwo Muryango bwafashije kuzitira Pariki y’Akagera kuko byabarinze inyamanswa zayivagamo zikabonera zikica n’amatungo yabo.

Ibi babigarutseho ku wa 12 Nyakanga 2024 i Ndego mu gikorwa cyo kwamamaza Abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Reubulika, Kagame Paul n’abakandida depite.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuze ko FPR Inkotanyi irangajwe imbere n’umukandida ku mwanya wa Perezida, Paul Kagame; yabafashije kuzitira Pariki y’Akagera, ubu bakaba batagihangayikishwa n’inyamanswa zayivagamo zikabonera.

Uwimana Marie Alice atuye mu kagari ka Karambi yagize ati: “Mu myaka yashize twari twarazahajwe n’inyamaswa zo muri Pariki zatwoneraga ndetse zikatugirira nabi, bamwe bakahaburira ubuzima zabishe. Kuri ubu nta nyamaswa zikitwonera cyangwa zitwice kuko Pariki irazitiye.”

Ayingeneye Odette we yagize ati: “Itarazitirwa inyamaswa zadusangaga mu rugo ndetse hari nabo zishe, ariko ubu turavoma mu biyaga bihari tuzabonamo imbere, iyo turi inyuma y’uruzitiro tuba dufite umutekano kuko tuba tubona hazitiye kandi uruzitiro ruzitije umuriro ntizabona aho zinyura ngo zitugirire nabi ariko mbere zanadusangaga mu rugo dutetse zikatwangiriza ibikorwa. Turashimira Chairmana wacu Paul Kagame uha agaciro ikiremwamuntu.”

Tuyizere Etienne nawe ati: “Iyi Pariki itarazitirwa nta hantu wabonaga umwumbati cyangwa indi myaka kuko inyamaswa zajyaga mu mirima zikayangiza bikaduteza ibibazo by’ubukene n’umutekano muke kuko zatugiriye nabi abandi zikabica. Twatahaga kare cyangwa tukagendana icumu inyamaswa yaza nkayica ariko aho izitiriwe nta kibazo gihari, kuko ijoro turarigenda kuko nta kibazo cy’umutekano muke uterwa n’inyamaswa gihari.”

Chairperson w’Umuryango FPR- Inkotanyi mu Karere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko ibikorwa byo kwamamaza abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi biri kurangwa n’ibyishimo n’amarangamutima by’abanyamuryango bashima Chairman Paul Kagame  wabateje imbere mu byiciro birimo ubuhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, uburezi n’ibindi bikorwa byinshi bigamije guteza imbere Abanyarwanda.

Nyemeza John Bosco yasabye abanyamuryango n’abandi gutora Umuryango FPR- Inkotanyi kugira ngo uzakomeze kubagezaho ibikorwa byinshi kandi byiza.

Yagize ati: “Icyo dusaba abanyamuryango nkuko babigaragaje ni uko batora Umuryango FPR- Inkotanyi bagatora Chairman ku mwanya wa Perezida ndetse n’abakandida depite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Turabasaba ko bakomezanya ibyishimo bafite kugira ngo na manda tugiye kujyamo tuzabe turi kumwe no kugera kuri byinshi kuko bagaragaje ubufatanye kugira ngo ibyo dushima bigerweho.”

Uruzitiro rwa Pariki y’Akagera rwubatswe mu mwaka wa 2013 rureshya na kilometero 120. Ni igikorwa cyatwaye arenga miliyoni 2 y’amadolari y’Amerika.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE