Musanze: Umukandida-Perezida Dr Habineza yemereye abaturage inganda rukora ifumbire y’imborera

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu bikorwa byo Kwiyamamaza mu Turere twa Burera na Musanze, Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu watanzwe n’Ishyaka, Green Party, Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko nibamugirira icyizere bakamutora, azabafasha kubona inganda zikora ifumbire y’imborera kandi bakayibona ku giciro gito.

Muri santire ya Kigaho mu Murenge wa Cyanika AKarere ka Burera, abaturage bari benshi baje kwakira Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza bamwereka ko bamwishimiye cyane.

Ibi ni nako byari bimeze ubwo uyu mukandida yageraga muri santire ya Byangabo mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze.    

Yabwiye abarwanashyaka ba Green Party ko icyizere babagiriye mu matora aheruka y’Abadepite, cyatumye bagira imyanya 2 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuri iyi nshuro bakaba baje bashaka andi majwi menshi azatuma bagira Abadepite benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi bifuza ko batora Umukandida Frank Habineza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Aganira n’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by’Ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza yavuze ko yishimiye kugera mu gace kegereye Ibirunga bisurwa n’Abanyarwanda ndetse na ba mukerarugendo. 

Yabwiye abaturage ko abenshi muri bo bakora ibijyanye n’ubuhinzi ariko bakagira imbogamizi yo kubona ifumbire, ababwira ko yiteguye kubafasha kubona ifumbire y’imborera.

Frank Habineza yabwiye abaturage ko yiteguye kubafasha mu bijyanye no guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi, ndetse no gufasha abanyeshuri bize ibirebana n’ubukerarugendo kubona imirimo.

By’umwihariko abaturage ba Byangabo yabemereye kububakira isoko rya etage risimbura uryo basanganywe.

Kuri uyu wa Gatandatu ariwo munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ririyamamariza mu Turere twa Rwamagana na Nyarugenge.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE